MINALOC irasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ruswa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko kurwanya ruswa bitareba umuntu umwe gusa ahubwo ari ibya buri wese haba imiryango itari iya Leta, abikorera ndetse n’abakozi ba Leta.

MINALOC itangaza  ko  ari ibya buri wese gukaza ingamba mu kurwanya no kurandura ruswa kandi impande zose zihuriye mu nshingano zo kurwanya ruswa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, avuga ko hakwiye kurebwa niba uruhare rwa buri umwe mu kurwanya ruswa rukora uko bikwiye. 

Ati: ”Twisuzume hibazwa ngo uruhare rwa njye, uruhare rwa buri wese mu gukumira ruswa rukora uko bikwiye, ese ni gute nanoza urwo ruhare? Nakongeramo iki?Ese ibyo nkora buri munsi ntihaba harimo icyuho cya ruswa?” 

Avuga  ko mu gihe u Rwanda rwihaye icyerekezo cy’uko mu mwaka wa 2050 ruzaba rwageze ku ntego yo kuba ari urwa mbere mu kurwanya ruswa ku Isi bikwiye kugirwamo uruhare na buri wese.

Ati: ”Gukumira no kurwanya ruswa si inshingano ya Leta gusa, si inshingano y’uwikorera gusa, si inshingano yanjye gusa, ahubwo ni inshingano duhuriyeho twese nk’Abanyarwanda gushyira hamwe imbaraga zacu mu gukumira no kurwanya ruswa ni bwo buryo bwonyine bwo kugera kuri iriya ntego u Rwanda rwiyemeje.”

Yongeyeho ko nubwo Leta n’abikorera bafite ibyo bakora ariko imiryango itari iya Leta ifite inshingano zo kugaragaza ibikwiye kunozwa mu gukumira no kurwanya ruswa kuko ifata iya mbere mu kwerekana ibyuho bya ruswa. 

Ati: “Abandi bose bakora ibikwiye kugira ngo ibyo byuho bizibwe, kandi bagiye bagaragaza ibikwiye kunozwa binyuze mu bushakashatsi cyangwa mu byo babonye bigafasha inzego bireba gukosora.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko aho u Rwanda rugeze mu kurwanya ruswa atari  habi ariko urugendo rukiri rurerure kuko hari byinshi bigomba gukorwa ndetse n’umwanya u Rwanda ruriho ukaba atari wo rwagakwiye kubaho.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Transparency International Rwanda bwo mu mwaka wa 2022,  bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 87.5% bagezweho n’ibikorwa by’indonke ariko ntibabitangeho amakuru. 

Ni mu gihe abagera kuri 26.5% banze kubitangaho amakuru kuko bumvaga bitabareba, 23.8% banze kwiteranya, na ho 18.7% batekerezaga ko kubivuga ntacyo bimaze kuko ntacyo byari gukorwaho na bo babihaye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22