MINAGRI yakebuye abahohotera amatungo

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 25, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, yibukije ikiremwamuntu kutabangamira ubuzima bw’amatungo bakabana neza, cyane ko byose ari ibinyabuzima kuko ibyangiza umuntu bigira ingaruka no ku nyamaswa, ibasaba kutayahohotera.

Ubu butumwa bwagarutsweho mu nama ya 7 ku rwego rw’Afurika iteraniye i Kigali yiga ku burenganzira n’imibereho myiza y’amatungo aho izamara iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023.

Ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubudaheza hagati y’imibereho myiza y’amatungo, imihindagurikire y’ibihe n’iterambere, ibikorwa bitajorwa bihuriweho byo kurengera ibidukikije kandi birambye’.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Olivier Kamana yavuze ko hakenewe imibanire myiza itabangamiranye  hagati y’abantu n’amatungo kuko bituma amatungo abaho yisanzuye.

Ati: “Isi tuyibanaho n’amatungo n’inyamaswa,ibitubangamira nk’abantu bibangamira inyamanswa. Turagira ngo turebere hamwe uburyo twafata ingamba zo kugira ngo tubane neza kuri uyu mugabane w’Afuria n’Isi yose muri rusange, he kugira ikibangamira ikindi hagati y’abantu, amatungo n’inyamaswa kuko iyo tubungabunze uburenganzira bw’amatungo butuma amatungo abaho yisanzuye”.

Umuyobozi w’ibikorwa rusange mu Muryango w’Afurika wita ku mibereho myiza y’inyamanswa (Africa Network for Animal walfare ANAW, Wachira Benson  Kariuki avuga ko Afurika  izi akamaro k’inyamanswa n’amatungo kandi hakenewe imibanire nazo.

Ati:” Afurika izi icyiza cyo kubungabubunga imibereho myiza y’inyamanswa  kandi usanga tubana nazo umunsi ku wundi, rero dukeneye kugirana isano rya bugufi nazo kuko zigize igice kinini cy’ibidukikije kandi Afurika ibifitemo inyungu”.

Bonaventure Ndikumana na Odila Umuhire ni abaganga b’amatungo  bavuga ko nubwo hari bamwe mu baturage bagihohotera amatungo hakiri urugendo rwo kubigisha.

Ati: ”Ntabwo biragera ku rwego rwiza ariko  tugerageza kwigisha abaturage uburenganzira bw’amatungo,ko agomba kurindwa inzara, inyota ndetse na rwaserera.”

Undi ati: ”Hari abakiyakubita, abatayavuza, cyangwa rigahohoterwa mu bundi buryo, rero uburenganzira bw’amatungo burareba aborozi,ibigo bishinzwe ubuzima bwayo  ngo yitabweho uko bikwiye”.

Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe n’Umuryango w’Afurika wita ku mibereho myiza y’inyamanswa (Africa Network for Animal walfare, ANAW) n’abandi bafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Plants Hunger n’abandi.

 KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 25, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE