MINAGRI irasaba abahinzi- borozi kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize amezi 7
Image

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri yasabye abahinzi n’abarozi kubungabunga no gufata neza ibikorwa remezo begerejwe mu bworozi no mu buhinzi, kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere no kwihaza mu biribwa.

Ibi yabisabye abahinzi n’aborozi batuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023 yifatanyaga na bo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Amazi ni ubuzima, amazi ni ibiribwa’.

Dr Musafiri yavuze ko ibikorwa remezo Leta igeza ku bahinzi n’aborozi bigira umumaro kuko iyo bikoreshejwe neza bibafasha guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu.

Yagize ati: “Kuri twe nk’Abanyarwanda rero, uyu ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma tugaha agaciro abahinzi n’aborozi batuma tubona ibiribwa, dukwiye kubashimira muri uru rugamba rwo gushaka gutunga Abanyarwanda ndetse n’Igihugu. Turacyafite 20% by’Abanyarwanda batarihaza mu biribwa.

Ibi birasaba ingamba zidasanzwe rero tugahinga kinyamwuga bigendanye n’ibikorwa Leta yegereza abaturage, gukoresha neza inyongeramusaruro, guhuza ubutaka, gukoresha neza inzuri zigatanga umukamo ushimishije n’izindi ngamba zizatuma imiryango itekana kandi igatera imbere”.

Dr Musafiri yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ukwiye gutuma abahinzi n’aborozi bafata ingamba zo gukora bakihaza mu biribwa bityo bakaba basabwa kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho.

Yagize ati: “Ibikorwa remezo Leta yabagejejeho birimo kubakirwa amadamu, … Murusheho kubifata neza kuko ni mwe bifitiye akamaro, amazi meza mugezwaho atuma mubona ayo gukoresha mu mirimo yanyu kuko amazi meza atabonetse ubuzima bwiza ntibwashoboka. Turabasaba kubibungabunga kuko ni ibikorwa bihenda ariko bigatanga umusaruro. Dufate ingamba zihamye rero zo gusigasira ibikorwa twubakiwe”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO),  Coumba Dieng Sow, yavuze ko uyu munsi wa none Isi ifite imbogamizi zo kuba ibiribwa ari bike bitewe n’amazi adahagije ku bahinzi n’aborozi, bityo ko hakwiye kwigwa uburyo amazi aboneka yabungabungwa agakoreshwa neza.

Yagize ati: “Ni byiza ko uyu munsi tumenya ko dufite imbogamizi ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe, umutungo kamere muke w’amazi make aboneka ashobora kwifashishwa n’abahinzi n’aborozi. Ni ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushobora kubafasha.

Icyiza gihari ni uko mu Rwanda hashyizweho ingamba zihamye n’udushya mu kubungabunga amazi ahari ariko hakigwa uburyo yabungabungwa abahinzi n’aborozi bakayakoresha batayasesagura.

Bamwe mu bahinzi n’aborozi batuye mu Murenge wa Murundi barishimira ko kuva bagezwaho ibikorwa remezo birimo amazi na gahunda ya Leta yo kongera ubuso buhingwaho bwo mu nzuri ku kigero cya 70%, bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro uhagije.

Nzakamwita Ephrem yagize ati: “Uyu munsi urareba ku misozi iri ino ukabona imyaka iteyeho kuko Leta yakanguriye aborozi guhinga 70%, mbere wabonaga hameze nko ku butayu ari inka zigaragara gusa ariko urabona ko tuzeza byinshi. Ikindi kandi twagejejweho amadamu adufasha gushyiramo imipira tukuhira. Turahinga kandi tukuhira no mu gihe imvura yabuze “.

Ibi bishimangirwa na Mukarushema Agnes nawe ugira uti, “Agace dutuyemo gakunze guhura n’izuba ryinshi ndetse bikaba ibibazo gusa kuva twagezwaho amazi byoroheje ubuzima bwacu bitewe no kuba tuyabona hafi, tukabona ayo duha amatungo nayo dukoresha mu mirimo yo mu rugo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko ibikorwa by’ubuhinzi biri kuri Hegetari zirenga ibihumbi 67, 830 ziyongereye hamaze kongerwa ubuso buhingwa mu nzuri, ubutaka buhujwe buhingwaho ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, soya, imyumbati n’ibindi bukaba burenga hegitari ibihumbi 60, mu bihangwa ngengabukungu hahingwa Kawa, pacuri, makadamiya urusenda, indabyo n’ibindi.

Ubuyobozi buvuga ko binyuze mu mushinga wa Leta witwa SAIP hubatswe amadamu 26, amakusanyirizo manini y’amata atandatu, inzuri zirenga ibihumbi 2,900 ziri gutunganywa ndetse n’uburyo bwo kuhira imyaka ku byanya binini Hegitari zirenga 360, Ibishanga bihingwamo umuceri biri ku buso bugera kuri Hegitari ibihumbi bitatu; amatarasi ari kuri hagetari zirenga ibihumbi bine n’ibiti by’imbuto biri ku buso buhuje burenga hegitari 1,300.

Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa watangiye kwizihizwa mu Rwanda muri 2002.

FAUSTIN NSHIMIYIMANA

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 27, 2023
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE