Miliyari 2,075.4 Frw z’ingengo y’imari ya 2022/23 zizava mu misoro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2022/2023 ingana na Miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ageza umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023 ku Nteko Rusange y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga y’u Rwanda miliyari 2,075.4 ari yo azava mu misoro. 

Yavuze ko ingengo y’imari ya Miliyari 4,658.4 Frw izaba yiyongeyeho agera kuri Miliyari 217.8  Frw bingana na 5% ugereranyije na Miliyari 4,440.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/22.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 19.5% by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 1,096.7 bingana na 23.5% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 80.5% by’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2,585.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 55.4% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere  no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,073.3 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 44.6% by’Ingengo y’imari yose.

Amafaranga ari mu ngengo y’imari mu mwaka utaha wa 2022/2023 yasaranganyijwe hagendewe ku nkingi eshatu ari zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, n’imiyoborere myiza.

Inkingi igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu, budaheza, bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’igihugu. yagenewe Frw Miliyari 2,723.5 bingana na 58.5% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2022/23.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 1,227.7 bingana na 26.4% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2022/23.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imiyoborere myiza byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 707.1 bingana na 15.2%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE