Mike Kayihura yateguje indirimbo ya mbere muri EP yise ‘Intwaza’

Mike Kayihura yateguje indirimbo ya mbere muri EP yise ‘Intwaza’

Umuhanzi Mike Kayihura yateguje indirimbo nshya yise ‘Come On’ ateganya gushyira hanze ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, ari na yo ya mbere mu zigize umuzingo we mugufi (EP) yise ‘Intwaza’ ateganya gushyira hanze.

Ni indirimbo yise ‘Come On’ avuga ko igiye gutangiza igice gishya mu muziki we kizarangwa no gusobanurirwa icyo neza ashaka n’iterambere byose bijyana n’ubwisanzure mu guhanga.

Iyo ndirimbo kandi ngo izagaragaza impinduka mu buhanzi bwe, ariko igakomeza kubumbatira uburemere bw’amarangamutima n’ubuhanga bwo gutanga inkuru byamurangaga.

Akaba ahisemo kuyishyira hanze mu rwego rwo gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Intwaza EP akayiha izina ry’intwaza mu buryo bwo gusobanura ubwigenge n’urugendo rwe akomeje mu muziki.

Kugeza ubu ntaho Mike Kayihura yari yatangaza umubare w’indirimbo zizaba zigize EP ye ariko akenshi ziba zigizwe n’indirimbo 4 cyangwa 6 ari yo mpamvu bayita umuzingo mugufi.

Mike Kayihura ni umuhanzi uzwi mu njyana ya R&B kandi wandika indirimbo, uzwiho kwandika mu indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza, ibituma akundwa n’ingeri zose.

Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise “Tuza” yashyize hanze mu 2022 imyaka ine ikaba yari ishize.

Mike Kayihura agarukanye imbaduko mu muziki
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25