Mgr Arnaldo Catalan yatanze impapuro zo kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yakiriye Musenyeri (Mgr) Arnaldo Sanchez Catalan, wamushyikirije inyandiko zimwemerera kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda.

Abo bayobozi bombi baganiriye ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka u Rwanda mu bijyanye n’ubwiyunge n’isanamitima, uburezi n’ubuzima.

Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu taliki ya 26 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko Reverend Mgr. Arnaldo Catalan ari we wagizwe Intumwa ya Papa (Apostolic Nuncio) mu Rwanda.

Ayo makuru yemejwe n’Arikidiyosezi ya Manila yo muri Repubulika ya Philipine mu mpera z’uko kwezi, akaba yarahawe izo nshingano aje gusimbura Mgr. Andrzej Józwowicz wari Intumwa ya Papa mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2017.

Musenyeri Arnaldo Catalan wanatorewe kuba Arikiyepisikopi w’Apollonia muri uyu mwaka, ni we mwepisikopi wa mbere wa Arikidiyosezi ya Manila wahawe inshingano zo kuba Intumwa ya Papa, ari na yo mpamvu  Arikiyepisikopi wa Manila Karidinali Jose Advincula yashimiye Papa Francis.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Arikidiyosezi ya Manila mu ntangiriro za Gashyantare, riragira riti: “Nyiricyubahiro Jose Karidinali F. Advincula, Arikiyepisikopi wa Manila, arashimira Nyirubutungane Papa Francis ku bw’iyi mpano n’ikuzo yanditse amateka yo kuba Arikiyepisikopi Catalan abaye intumwa ya mbere ya Papa ivuye muri Arikidiyosezi ya Manila.”  

Rev. Msgr. Catalan w’imyaka 55 y’amavuko yavutse taliki ya 18 Nzeri 1966, akaba yarakoze nk’uhagarariye inyungu za dipolomasi za Vatican mu Bushinwa guhera mu mwaka wa 2019. Yahawe umurimo w’ubusaseridoti taliki ya 25 Werurwe mu mwaka wa 1994.

Umurimo w’Ubusaseridoti wa Rev. Msgr. Arnaldo Catalan ufite impamyabushobozi mu by’Iyobokamana n’amategeko ya Kiliziya Gatolika (Droit Canonique) yawuhuje no gukora mu rwego rwa dipolomasi i Vatican mu gihe gisaga imyaka 20, aho yahereye taliki ya 1 Nyakanga 2001 nk’uko bitangazwa n’Arikidiyosezi ya Manila.

Uyu mugabo uvuga neza Igitaliyani, Icyongereza n’Icyesipanyolo, yahagarariye inyungu za Varikani muri Zambia, mu Buhinde, Kuait, Turikiya, Argentina, Canada, Honduras no muri Phillipines aho akomoka.  

Nubwo Catalan ari we wa mbere wahawe inshingano zo kuba Intumwa ya Papa mu kindi gihugu aturutse muri Arikidiyosezi ya Manila, izindi diyosezi zagiye zivamo abasaseridoti bahawe izo nshingamo mu bihe bitandukanye.

Bamwe mu bazwi cyane harimo Arikiyepisikopi Bernardito Cleopas Auza  w’i Talibon, Bohol, wabaye Intumwa Ihoraho ya Papa mu Muryango w’Abibumbye, ubu akaba ari intumwa ya papa  muri Esipanye (Spain) nk’igihugu cyagejeje ubukirisitu muri Philippines mu binyejana byahise.  

Izindi ntumwa za Papa zikomoka muri Philippines zirimo Arikiyepisikopi Francisco Montecillo Padilla uhagarariye Papa muri Guatemala n’Arikiyepisikopi Adolfo Tito Yllana uhagarariye Papa muri Isiraheli no mu Birwa bya Cyprus.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE