Mexique: Iturika ry’amashanyarazi ryishe abantu 23 mu iguriro

Mexique: Iturika ry’amashanyarazi ryishe abantu 23 mu iguriro

Iturika bikekwa ko byaturutse ku mpanuka  y’umuriro w’amashanyarazi byahitanye abantu 23, abandi 11 barakomereka bari mu iguriro ryo mu Ntara ya Sonora, mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bwa Mexique.

Ibiro by’Umushinjacyaha muri Sonora byatangaje ko ibyo byabaye ku wa 01 Ugushyingo ariko bashingiye ku iperereza ry’ibanze bikekwa ko byatewe n’insinga z’amashanyarazi zari mu bubiko.

Ni mu gihe inzego z’umutekano na zo zatangaje ko ibyabaye atari igitero cyangwa igikorwa cy’urugomo cyari kigamije kwibasira abantu.

Guverineri wa Sonora, Alfonso Durazo, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko bamwe mu baguye muri iyo mpanuka ari abana bato mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro by’Umujyi wa Hermosillo.

Yagize ati: “Nategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ibyo byago n’ababigizemo uruhare.”

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, abinyujije ku rubuga rwa X yihanganishije imiryango yabuze ababo anizeza ubufasha no kubaba hafi.

Abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro by’Umujyi wa Hermosillo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42