Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe muri Mutarama 2024

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 4, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) bwasabye inzego zitandukanye kwitwararika muri uku kwezi kwa Mutarama kwa 2024, kuko hateganyijwe imvura itari isanzwe imenyerewe.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda Gahigi Aimable, ashimangira ko hari ibice by’igihugu bizagira imvura yo ku rwego rwo hejuru nubwo hari ibindi bice bizavamo izuba.

Mu bipimo bya Meteo Rwanda bigaragaza ko ibice bizagira imvura nyinshi ari ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba n’igice cy’iy’Amajyepfo.

Gahigi yagize ati: “Hari ibice by’Igihugu bikomeza kugaragamo imvura nyinshi cyane cyane nko mu majyepfo y’Iburengerazuba, ni ho muri uku kwezi kwa Mutarama, hakomeza kugaragaramo imvura nyinshi nko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke (Iburengerazuba), Nyamagabe, Nyaruguru na Huye (Amajyepfo).”

Uwo muyobozi kandi asobanura ko muri utwo Turere hateganyijwe imvura iri hagati milimetero (mm) 200 na 250.

Mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange, hateganijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 150 kugeza kuri mm 200.

Hagati aho ariko, Meteo Rwanda ivuga ko hari aho muri uku kwezi kwa Mutarama 2024, imvura itangira kugabanyuka nko mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba, ari two Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Gusa ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko uko bigaragara mu bipimo ahantu henshi mu gihugu imvura igihari.

Gahigi yagize ati: “Abantu benshi muri iki gihe baba bategereje bibaza bati ‘ko twinjiye mu Rugaryi imvura iracyahari? Icyo twababwira ni uko bakomeza gukurikira, amakuru dutanga yaba ay’ukwezi n’andi ya buri minsi 10… Tumaze igihe mu bihe by’imvura  mu mezi akurikiranye ni yo mpamvu abantu bakomeza kwitegura.”

Gahigi yavuze ko abantu bakwiye kwitegura bisuzuma bareba ibikorwa bakoze byo guhangana n’ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi nko kurwanya isuri, bareba niba ibisenge by’inzu zabo bikimeze neza ku buryo imvura ikomeje itabangiriza.

Uwo Muyobozi wa Meteo Rwanda kandi asaba inzego zitandukanye kwita kuri ibi bihe by’imvura bidasanzwe.

Ati: “Nk’urwego rushinzwe ibikorwa remezo hari ibikorwa biba biteganyijwe, icyo bakora basanisha ibikorwa biteganyijwe n’igenamigambi ryabo. Mu buhinzi amakuru babonye, bakajyanisha n’ibikorwa biteganyijwe, niba tugiye gusarura tukaba tugiye gusarura mu mvura turitwara dute?

Yongeyeho ati: “ Amakuru aba yabonekeye igihe kugira ngo buri wese amenye uko ategura gahunda y’ibikorwa afite muri uku kwezi kwa Mbere bijyanye n’uko ikirere kizaba cyitwaye”.

Meteo yaburiye abafite ibikorwa ku nkombe z’imigezi kutirara ko imvura igihe kugabanyuka bakaba bakoroshya ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imvura nyinshi iteganyijwe.

Icyo kigo kisabainzego zitandukanye kwita ku makuru gitanga kuko ari ingarakamaro ku bikorwa byabo bya buri munsi ndetse akabafasha mu gukora ibikorwa by’igenamigambi rishingiye ku makuru y’iteganyagihe kandi yizewe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 4, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE