Meta ibarizwamo Facebook yakuyeho   imyanya y’imirimo 11 000

Meta ibarizwamo Facebook yakuyeho   imyanya y’imirimo 11 000

Sosiyete ya Meta ibarizwamo imbuga nkoranyambaga za Facebook, Messenger, Instagram na WhatsApp yatangaje ko ikuyeho imyanya y’imirimo ibihumbi 11 hirya no hino ku Isi, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu bwayo.

Mark Zuckerberg Umuyobozi Mukuru  wa Meta, mu butumwa yahaye abakozi uyu munsi, yagize ati:“Uyu munsi ndabasangiza impinduka zikomeye twakoze mu mateka ya Meta. Turimo kandi gufata n’izindi ngamba kugira ngo duhinduke sosiyete yinjiza cyane kandi ikora neza, no kugabanya  amafaranga asohoka. Nafashe umwanzuro wo kugabanya ubunini bw’ikipe y’abakozi bacu kugeza kuri 13%, nkaba mbuze    bamwe mu bakozi bacu b’abanyempano ibihumbi 11”. 

Mark Zuckerberg yakomeje yisegura ku bagizweho  ingaruka n’izi mpinduka. 

Ati: “ Nzirengera ingaruka zizaturuka kuri iki cyemezo[…]. Ndabizi ko ari ibintu bitoroshye kuri buri wese, niseguye ku bagizweho ingaruka bose”. 

Nk’uko bigenda bigarukwaho mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye, iyi sosiyete, kugeza mu mpera za Nzeri uyu mwaka yari ifite abakozi bagera ku bihumbi 87 hirya no hino ku Isi.

Umutungo wayo wahungabanyijwe no kuba aho yakuraga mu bamamaza mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri murandasi basigaye bashora amafaranga make, kandi na sosiyete ubwayo ikaba ihanganye n’ibibazo bishingiye ku nyungu iri hejuru ikatwa hamwe n’ihungabana ry’ubukungu ririho ku Isi  muri rusange.

Meta yatangaje kandi ko kugeza mu mpera z’umwaka wa 2023 nta bakozi izinjiza mu kazi.

Mu minsi mike ishije Twitter yaguzwe na Elon Musk na yo yagabanyije abakozi hafi  kimwe cya kabiri cy’abagera ku 7500 ikoresha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25