Messi na Cristiano Ronaldo bagiye kongera guhurira mu kibuga bahanganye

Messi na Cristiano Ronaldo bagiye kongera guhurira mu kibuga bahanganye

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bafatwa nk’abakinnyi beza mu kinyejana cya 21 bagiye kongera guhurira mu mukino bahanganye wiswe uwa nyuma uzabahuza.

Uyu mukino wiswe ‘last dance’ uzaba muri Gashyantare 2024 i Riyadh muri Arabie Saoudite, uhuze Inter Miami ya Lionel Messi n’ikipe y’abakinnyi b’indobanure bakina muri Shampiyona ya Arabie Saoudite.

Aba bakinnyi bombi bafatwa nk’abeza babayeho muri ruhago ku Isi ndetse by’umwihariko ihangana ryabo n’uduhigo bihariye muri uyu mukino bikarushaho kubagira ibihangange.

Lionel Messi w’imyaka 36 ni we mukinnyi umaze kwegukana Ballon d’Or nyinshi mu mateka (umunani) mu gihe Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 afite eshanu.

Aba bakinnyi bombi baherukaga guhurira mu mukino wa gicuti, icyo gihe Messi yakinaga muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Uyu mukino warangiye PSG yanganyije na Al Nassr ubusa ku busa tariki 25 Nyakanga 2023.

Muri rusange aba bakinnyi bombi bamaze guhura inshuro 36, aho Messi yatsinze izigera kuri 16, Cristiano atsinda inshuro 11.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42