Menya abahanzi bazitabira iserukiramuco rya Siga Arts Festival

Menya abahanzi bazitabira iserukiramuco rya Siga Arts Festival

Ubuyobozi bwa Kompanyi y’umusizi Rumanga (Siga Rwanda) bwatangaje abahanzi bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco irimo gutegura yise “Siga Arts Festival” riteganyijwe kuba mu Kwezi gutaha.

Ni iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikazabera mu Karere ka Huye kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe, aho batangaje ko rizajya rizenguruka igihugu kandi bigakorwa buri mwaka.

Byatangajwe mu ijoro ry’itariki 12 Gashyantare 2026, ubwo umusizi Rumaga washinze iyo kompanyi irimo gutegura yari yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya Gen-z Comedy, abigaragaza nk’ibikorwa bateganya gukora nk’itafari biyemeje gushyira ku buhanzi bw’u Rwanda.

Rumaga avuga ko bahisemo ko mu itangira ry’ayo, ibikorwa byose bizabera mu Karere ka Huye, mu rwego rwo gushimangira agaciro k’ako karere gafatwa nk’igicumbi cy’amateka n’umuco w’u Rwanda akaba ari na ryo rya mbere rigiye guhuriza hamwe abahanzi b’ingeri zose.

Ati: “Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya ritangirira.Turashaka ko ubuhanzi buva mu nzu z’imyidagaduro gusa bukagera no mu baturage bose.”

Biteganyijwe ko abahanzi bazasusurutsa abazaryitabira barimo Massamba Intore, Seburikoko, Alyne Sano, Element Eleeeh, Riderman na Rumaga.

Abandi bahanzi bazagaragamo barimo Muneza Christopher, Kevin Kade, Juno Kizigenza, Bwiza, Mani Martin, Gen-z comedy, Rusine Patrick, Ibyanzu, Jules Sentore na Diez Dolla.

Ubuyobozi bwa Siga Arts Festival buvuga ko bwatekereje kuri iryo serukiramuco bugamije gushyigikira impano z’abahanzi no kubaha urubuga rwo kwigaragaza cyane ko hagaragaramo abahanzi bakora ubuhanzi bw’ingeri zose.

Umusizi Rumaga avuga ko yiyemeje gushyira itafari rye ku buhanzi bw’u Rwanda binyuze mu busizi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25