Meddy n’umugore we bibarutse ubuheta

Meddy n’umugore we bibarutse ubuheta

Umuhanzi Ngabo Medard ’Meddy’ n’umugore we Mimi Mehfira bari mu byishimo nyuma kwibaruka umwana wa kabiri w’umuhungu bise  “Zayn M Ngabo”.

Ibi byatangaje n’abanyirubwite babinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025.

Yifashije umurungo wa bibiriya uboneka muri Zaburi 23:6 Meddy yashimiye umugore amubwira ko azamukunda by’iteka. 

Ati: “Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose … Mimi Mehfira, ndagukunda iteka ryose. Ndagukunda Umuhungu wanjye, Zayn M Ngabo.”

Uyu mwana wa kabiri akurikiye imfura ye, y’umukobwa yitwa Myla Ngabo yavutse muri Werurwe 2022.

Muri Gicurasi 2021, ni bwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze nyuma y’igihe kinini bakundana kuva muri Kanama 2017.

Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

Umwana wa kabiri w’umuhungu yiswe , Zayn M Ngabo.”
Meddy, Mehfira n’umwana wabo w’imfura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10