Meddie Kagere yerekeje muri Namungo FC

Meddie Kagere yerekeje muri Namungo FC

Meddie Kagere, Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yerekeje muri Namungo FC avuye muri Singida Fountain Gate, kugera uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye.

Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo.

Yagize iti: “Twishimiye gutangaza rutahizamu ukomeye Meddie Kagere, nk’umunyamuryango mushya w’ikipe ya Namungo FC.”

Kagere w’imyaka 37 yageze muri Singida Fountain Gate tariki 5 Kanama 2022, avuye muri Simba SC.

Asize Singida Fountain ku mwanya wa gatanu wa Shampiyona imaze gukinwa imikino 14 mu gihe yerekeje muri Namungo FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 17.

Kagere wahawe izina rya MK14 muri Simba amaze kwandika amateka muri Tanzania kuko yayitsindiye ibitego 66 mu myaka ine y’imikino yahamaze.

Meddie Kagere yanyuze mu makipe akomeye arimo Police FC, Rayon Sports FC zo mu Rwanda, Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC yo muri Tanzania na KF Tirana yo muri Albania.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49