Mc Kats yatabarije Fille Mutoni urembeye mu bitaro

Mc Kats yatabarije Fille Mutoni urembeye mu bitaro
Fille Mutoni arembeye mu bitaro

MC Kats yatabarije umukunzi we Fille Mutoni nyuma yo gusangiza amafoto ye yamugaragazaga arembeye mu bitaro kubera ibiyobyabwenge, aboneraho kugaya ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda ritagira icyo rikora.

Ni amafoto MC Kats yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku wa 08 Mutarama 2026, agaragaza umukunzi we Fille ari mu bitaro, asaba abantu ubufasha.

Yagize ati: “Nagerageje uko nshoboye kose ngo mvuze Fille ariko noneho ndabasabye ngo mumfashe tuvuze Fille akire kuko ibiyobyabwenge by’amurembeje ni uwabimuzaniye.”

Mu mafoto, Fille agaragara asa n’urembeye cyane kuko yari ari ku mashini imwongerera umwuka bigaragara ko ubuzima bwe buri mu kaga, gusa nanone arimo kwitabwaho n’abaganga.

MC Kats yanenze ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda (UNMF), avuga ko bwari bwamusezeranyije we na Fille agera kuri miliyoni 25 z’amashiringi ya Uganda ariko ntibigeze bayabona.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Fille avuze ku mugaragaro ku bihe bitoroshye akomeje kunyuramo byo kwikura mu biyobyabwenge.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko yahagaritse imishyikirano n’abantu bahoze ari inshuti ze kandi ko yanaretse gukoresha telefone kugira ngo yirinde kongera gusubira mu biyobyabwenge.

Uretse kuba akundana na MC Kats nawe ukunzwe mu myidagaduro ya Uganda, Fille Mutoni azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kumbaya, Tovayo, Nakupenda I Love You, I Wanna Know You, n’izindi nyinshi ziri mu zikundwa na benshi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35