Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi

Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru ko amasezerano y’uwari umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” , Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo kurangira taliki 02 Werurwe 2022.

Ubwo buyobozi buvuga ko ibirebana no gushaka no gushyiraho undi mutoza mukuru bizatangazwa mu gihe cya vuba.

FERWAFA yaboneyeho gushima umutoza Mashami Vincent byinshi yakoze mu gihe cye cy’amasezerano yarangiye. Ubutumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga bukaba buri no mu ibaruwa yandikiwe, buragira buti “Turamwifuriza imirimo myiza n’amahirwe mu mwuga we wo gutoza umupira w’Amaguru.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14