Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi

Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru ko amasezerano y’uwari umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” , Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo kurangira taliki 02 Werurwe 2022.

Ubwo buyobozi buvuga ko ibirebana no gushaka no gushyiraho undi mutoza mukuru bizatangazwa mu gihe cya vuba.

FERWAFA yaboneyeho gushima umutoza Mashami Vincent byinshi yakoze mu gihe cye cy’amasezerano yarangiye. Ubutumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga bukaba buri no mu ibaruwa yandikiwe, buragira buti “Turamwifuriza imirimo myiza n’amahirwe mu mwuga we wo gutoza umupira w’Amaguru.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  2. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  3. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  4. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  5. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36