Mashami Vicent yagizwe Umutoza mushya wa Dodoma Jiji FC

Mashami Vicent yagizwe Umutoza mushya wa Dodoma Jiji FC

Mashami Vicent yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa 6 Kanama 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo imuha ikaze nk’umutoza mushya wayo.

Mashami Vicent nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Police FC mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka akaba yari amaze imyaka itatu.

Mashami yasigiye Police FC ibikombe bitatu birimo icy’Amahoro cya 2024, Igikombe cy’Intwari ndetse na Super Cup 2024.

Mashami ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bafite ubunararibonye aho yatoje n’ikipe y’Igihugu Amavubi kuva mu 2018 kugeza mu 2022, APR FC na Bugesera FC.

Mu mwaka ushize wa Shampiyona ya Tanzania 2024/25 Dodoma Jiji FC yasoreje ku mwanya wa 12 n’amanota 34.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48