Marlen Reusser yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 muri ITT y’Abagore

Marlen Reusser yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 muri ITT y’Abagore

Umusuwisikazi Marlen Reusser ni we wegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe ibizwi nka Women Elite Individual Time Trial-ITT).

Marlen Reusser w’imyaka 34 yakoreshje iminota 43 n’amasegonda 9 ku ntera y’ibilometero 31,2. 

Yakurikiwe w’Umuholandikazi, Anna van der Breggen arusha amasegonda 51,89.

Ni mu gihe Umunya-Norvege, Katrine Aalerud, yabaye uwa gatatu yasizwe umunota umwe n’amasegonda 24.

Umugore wa Tadej Pogacar, Urška Žigart wo muri Slovenia, yabaye uwa cyenda yasizwe iminota itatu n’amasegonda 30.

Umunyarwandakazi waje imbere ni Nirere Xaverine aho yaje ku mwanya wa 27 akoresheje iminota 50,07 ku ntera y’ibilometero 31,2, arushwa iminota itandatu n’amagonda 58 n’umukinnyi wa mbere.

Ingabire Diane yabaye uwa 35 akoresheje iminota 52,57 aho yarushijwe n’umukinnyi wa mbere iminota icyenda n’amasegonda 48.

Abakinnyi 44 ni bo bahatanye muri iki cyiciro, babiri ba nyuma baba Abanya-Qatar bakurikiye Umunya-Uganda, Trinitah Namukasa.

Umuholandikazi, Anna van der Breggen, ni we wegukanye umwanya wa kabiri
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17