Mário Zagallo watwaranye ibikombe by’Isi bine na Brésil yitabye Imana

Mário Zagallo watwaranye ibikombe by’Isi bine na Brésil yitabye Imana

Umunyabigwi muri ruhago ya Brésil watwaranye na yo ibikombe by’Isi bine ayikinira, Mário Zagallo, yitabye Imana afite imyaka 92.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abagize umuryango we ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024.

Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa Instagram abagize umuryango we bavuze ko yari umuntu ukomeye kuri bo.

Ati: “Data witanze, sekuru wuje urukundo, sebukwe wita ku nshuti, inshuti yizerwa, umunyamwuga watsinze kandi umuntu ukomeye. Gukunda igihugu udusigiye umurage w’ibyo wagezeho.

Turashimira Imana ku gihe twashoboye kumarana nawe kandi turasaba Nyagasani ko twahumurizwa no kwibuka neza ndetse n’urugero rwiza udusigiye.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brésil Ednaldo Rodrigues yavuze ko Mario Zagallo ari umwe mu banyabigwi bakomeye ba siporo.

Yagize ati “Twifatanyije n’abagize umuryango we ndetse n’abafana muri iki gihe cy’akababaro kubera kugenda kw’iyi ntwari ikomeye y’umupira w’amaguru.”

Amakipe menshi yo muri Bresil aho Zagallo yakinaga kandi atoza nayo yagaragaje akababaro katewe n’urupfu rwe.

Mário Zagallo wavutse tariki 9 Kanama mu 1931 afite agahigo ko kuba ari umwe mu batwaye igikombe cy’Isi ari umukinnyi n’umutoza ku Isi nyuma ya Didier Deschamps wabikoze mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa.

Yakiniye amakipe atandatanye y’iwabo muri Bresil arimo Botafogo, Fluminense na Flamengo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42