Marina yambitswe impeta y’urukundo na Yvan Muziki

Marina yambitswe impeta y’urukundo na Yvan Muziki

Umuhanzi Marina Debora yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Yvan Muziki nyuma y’igihe kirekire iby’urukundo rwabo bihwihwiswa ariko bakabitera utwatsi bose.

Mu ijoro ry’itariki 13 Gashyantare ni bwo umuhanzi Yvan Muziki yakoze igitaramo yamurikiyemo Alubumu ye yise Inganzo Ntahangarwa’ cyaririmbyemo Marina Deborah, maze bigeze saa sita z’ijoro, tariki ya 14 Gashyantare 2024 imaze kwiyandika ni bwo Yvan Muziki yasabye Marina ko yamubera umugore undi na we arabyemera amwambika impeta y’urukundo.

Mu ijambo rye Yvan Muziki yashimiye abaje kubashyikira agaragaza ko anejejwe no kubereka Alubum ya mbere n’umukunzi we.

Ati:” Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w’umuziki. Ni we nkunda. Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n’umukazana (Marina). Mwakoze kuza kudushyigikira.”

Yongeraho ati:” Nagiye numva kenshi inkuru zivuga ko dukundana ariko igihe cyo kubyivugira cyari kitaragera.”

Mbere y’uko atega ikiganza ngo yakire impeta y’umukunzi we Marina yabanje gukuramo izindi zose yari yambaye maze batangira umunsi w’ahariwe urukundo (St Valantin) baryohewe.

Ni mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, kiririmbamo abarimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa, Kidum, n’abandi.

Mu myambaro ihuje amabara Marina na Yvan Muziki bahuriye ku rubyiniro maze baririmba indirimbo bakoranye mu bihe bitandukanye, ndetse banasubiramo izindi ndirimbo zakunzwe, bishimangira ubufatanye bwabo mu muziki no mu buzima.

Inganzo Ntahangarwa ni Alubum ya mbere ya Yvan Muziki igizwe n’indirimbo 17. Yvan avuga ko Marina yayigizeho uruhare haba mu myandikire no mu miririmbire ibyo ashimira nk’ubufatanye yamubonyeho.

Yvan Muziki yavuze ko yagize amahirwe kubona umukunzi bahuje gukunda umuziki
Abitabiriye icyo gitaramo banyuzwe barizigirwa biratinda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25