Mani Martin agiye gutaramira mu Buyapani

Mani Martin agiye gutaramira mu Buyapani

Umuhanzi nyarwanda Mani Martin yateguje ko agiye kongera gutaramira mu Buyapani mu bitaramo bigamije kumurika Alubumu ye nshya yise ‘Rebirth’ ndetse no gusangiza ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge no kwiyubaka binyuze mu muziki.

Yabitangaje mu ijoro ry’itariki 18 Kamena 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yishimiye kuzasangiza abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi bo muri Miyazaki International University ubutumwa buri muri Alubumu ye nshya.

Mani Martin yasangije abamukurikira integuza y’igitaramo ayiherekeresha ubutumwa bugaragaza ko yishimiye kubataramira. Yanditse ati: “Nishimiye cyane gusangiza Alubumu ‘Rebirth’ Umuryango wa Miyazaki International University.”

Miyazaki International University ni kaminuza yigenga iherereye mu Ntara ya Miyazaki mu Buyapani. Yashinzwe mu 1994 igamije gutanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro zo kubaha abandi, umurimo n’imibanire mpuzamahanga.

Alubumu yiswe Rebirth ni umushinga Mani Martin avuga ko ushingiye ku rugendo rwamuranze mu myaka ishize. Ni urugendo rwamuvanye mu buzima bwo guhora ari mu ruhame no mu bikorwa rusange kandi byinshi, agafata umwanya wo kwisubiraho, gukira ibikomere byo mu bwana no kongera kwiyubaka mu mutima no mu bitekerezo.

Mani Martin aheruka gutaramira mu Buyapani mu rugendo rwiswe Japan Peace Tour, mu 2015, rwateguwe ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF Japan) n’Umuryango NPO T.E.R.

Biteganyijwe ko Mani Martin azakora icyo gitaramo ku wa 11 Nyakanga 2026 muri Miyazaki International University, kizabera mu nyubako y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubusabane (International Exchange Center), kikitabirwa n’umuryango mugari w’iyi kaminuza ugizwe n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi babo. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25