Mama Mukura’ yitabye Imana

Mama Mukura’ yitabye Imana

Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, kubera gukunda cyane ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’itabaruka rye yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, akaba yasinziriye afite imyaka 103 y’amavuko.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu mucekeru yajyanywe mu Bitaro bya Kabutare byo mu Karere ka Huye arembye cyane, nyuma yaje koroherwa arataha.

Mukanemeye Madeleine yari umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo atashoboraga gusiba umukino wayo.

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.

Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.

Mu 2022, Mukanemeye yavuze ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.

Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira Akarere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza asezeye Isi y’abazima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48