Mali: Komiseri wa Loni yababajwe n’urufu rw’abarenga 50

Mali: Komiseri wa Loni yababajwe n’urufu rw’abarenga 50

Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu Volker Turker, yavuze ko ababajwe n’abantu  barenga 50 baguye mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro muri Mali.

Aljazeera kuri uyu wa 01 Gashyantare 2024, yatangaje ko abantu 25 bishwe n’ingabo za Mali ndetse n’abasirikare b’amahanga mu cyumweru gishize mu karere gakunze kurangwamo urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro.

Volker Turk kandi yatangaje ko ahangayikishijwe n’iyicwa ry’abandi bantu 30 baguye mu bitero byagabwe mu mpera z’icyumweru gishize muri Mali rwagati.

Mu magambo ye, Turk yagize ati: “Natunguwe n’ibirego bivuga ko ingabo za Mali ziherekejwe n’abasirikare b’abanyamahanga bishe abantu 25 mu mudugudu wa Welingara, mu karere ka Nara rwagati ku ya 26 Mutarama.”

Yongeyeho ati: “mpangayikishijwe n’amakuru avuga ko abasivili bagera kuri 30 baguye mu bitero byagabwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ku yindi midugudu irimo Ogota na Oimbe, mu karere ka Bandiagara mu mpera z’icyumweru gishize.”

Guhohoterwa n’inyeshyamba muri Mali byatangiriye mu Majyaruguru ya Mali mu 2012, bikwirakwira mu gihugu rwagati mu 2015.

Kuri ubu igihugu cya Mali kiyobowe n’igisirikare kirangajwe imbere na   Perezida Assimi Goïta, wafashe ubutegetsi  ku ya 24 Gicurasi 2021, nyuma yo guhirika perezida Bah Ndaw.

Afurika y’Iburengerazuba na Mali iherereyemo, yabaruye ibitero birenga 1.800 mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, byaguyemo abantu bagera ku 4600, byatumye benshi babura ubutabazi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25