Mali: Imirwano irakomeje hagati y’ingabo n’inyeshyamba

Mali: Imirwano irakomeje hagati y’ingabo n’inyeshyamba

Imirwano yongeye kubura kuri iki Cyumweru, hagati y’ingabo za Mali n’umutwe witandukanyije n’inyeshyamba za Tuareg mu karere k’Amajyaruguru y’igihugu nkuko Igisirikare  ndetse n’inzego z’ubuyobozi zabitangaje.

Umwe mu bayobozi utatangajwe amazina yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko indege z’ingabo zagaragaye ziguruka zerekeza Kidal ku Cyumweru.

Undi Umwe mu bayobozi batowe mu nzego z’ibanze, na we yavuze ko “imirwano yongeye gutangira hafi ya Kidal” kandi ko abaturage bashobora “kumva amajwi ya roketi”.

Izi nyeshyamba ziyomoye kuriTuareg ziherutse kwigarurira umujyi uri mu Majyaruguru y’ubutayu bwa Mali ziwuvanye mu maboko y’Abatuareg nyuma y’imirwano ikaze yabashyamiranyije nkuko byatangajwe ku wa Gatatu.

Kuva inyeshyamba za Tuareg zatangiza imirwano irwanya Leta ya Mali, zirwanira ubwigenge bw’agace k’Amajyaruguru y’iki gihugu,imaze gutuma benshi bahasiga ubuzima n’abandi bavanywe mu byabo. 

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43