Mali: Abarenga 20 bamaze kwicwa n’indwara y’umusinziro

Mali: Abarenga 20 bamaze kwicwa n’indwara y’umusinziro

Indwara y’umusinziro iterwa na virusi yitwa Flavivirus iterwa n’umubu ahanini itera indwara zimeze nk’ibicurane, ishobora gutera ububabare, kuva amaraso bigeza no ku rupfu. Iyi ndwara ahanini igaragara ahantu hashyuha.

Inzego z’ubuyobozi muri Mali zivuga ko iyi ndwara ikomeje kwiyongera kuko umubare w’abishwe nayo uhereye kuri uyu wa mbere umaze kugera kuri 21, mu gihe abanduye bamaze kuba 600.

Ku wa 06 Ukuboza, umuyobozi mukuru w’ubuzima n’isuku rusange, Dr. Cheick Amadou Tidiane Traore, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko ishami rye ryabaruye abantu 21 bishwe n’iyi ndwara mu gihe abandi   600 banduye.

Nta muti wihariye uhari, ariko hari inkingo ebyiri zasabwe n’umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ku bihugu bikunze kwibasirwa.

Mali iri kuyoborwa n’inzibacyuho kugeza ubu yibasiwe n’ibibazo by’iterabwoba, ry’abarwanyi bafitanye isano na al-Qaida, aho iki  cyorezo gishya cya dengue gishobora guteza ibibazo byo kubona ubutabazi  cyane cyane mu baturage benshi bimuwe n’intambara baba mu bucucike.

Traore avuga ko Indwara ya Dengue igaragara mu bihugu by’abaturanyi nka Burkina Faso na Senegali, agakangurira abaturage kuba maso bagakaza ubwirinzi.”

Muri Kanama, Guverinoma ya Tchad yatangaje ko iki gihugu nacyo cyanduye bwa mbere virusi y’indwara y’umusinziro, kandi yatumye benshi bayirwara.

Iyi virusi ubusanzwe igaragara ahantu hashyuha cyane ariko yagaragaye bwa mbere muri Mali muri 2008, yongera kugaruka mu 2017 na 2019.

Muri uyu mwaka OMS yatangaje ko muri Bangladesh no muri Amerika hagaragaye abantu banduye indwara y’umusinziro barenga 300 000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22