Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Doja Cat i Kigali (Amafoto)

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Doja Cat i Kigali (Amafoto)

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Doja Cat cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026.

Umuraperi Doja Cat yataramiye i Kigali binyuze mu bitaramo bya Move Afrika, bitegurwa ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Doja Cat yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Paint the Town Red’, yashimishije benshi. 

Uyu muhanzi abaye uwa gatatu utumiwe muri ‘Move Afrika’ nyuma ya Kendrick Lamar watumiwe mu 2024 na John Legend watumiwe mu 2025.  

Biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira i Kigali, yerekeza muri Afurika y’Epfo aho azataramira muri SunBet Arena, ku wa 20 Werurwe 2026.

Abakunzi b’umuziki bari buzuye BK Arena
Madamu Jeanette Kagame ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, Hugh Evans
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10