Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gufungura iserukiramuco KigaliTriennial2024

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gufungura iserukiramuco KigaliTriennial2024

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori bifungura Iserukiramuco Mpuzamahanga (KigaliTriennial2024).

Ni iserukiramuco ry’iminsi icyenda rizahuriramo abahanzi barenga 200 bavuye mu bihugu 25.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaye mu mafoto yishimiye ibi bitaramo byatangijwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda bikazamara iminsi 10.

Kigali Trialennial 2024 izarangwa no kumurika imideli, indirimbo n’imbyino by’abahanzi batandukanye, hamwe n’ibitaramo birenga 60 biziyongeraho ibindi birimo Sinema, ikinamico n’ubwanditsi, hakazanatangwa urubuga rw’ibiganiro ku baryitabiriye, amahugurwa n’ibindi.

Iri serukiramuco rigamije kugaragaza impano z’abahanzi n’ibihangano byabo, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, ukaba ari n’umwanya mwiza wo kugaragaza ubuhanzi nyarwanda mu ruhando Mpuzamahanga, no gukomeza kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’iterambere ry’ubuhanzi bushingiye ku muco.

Iserukiramuco Kigali Trialennial rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi n’ubukungu’.

Biteganywa ko rizajya riba buri nyuma y’imyaka itatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25