M23 yongeye kwerekana abarimo Abarundi yafatiye ku rugamba

M23 yongeye kwerekana abarimo Abarundi yafatiye ku rugamba

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023, umutwe wa M23 wongeye kugaragaza bamwe mu basirikare barwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo iherutse gufatira mu mirwano barimo n’abari mu gisirikare cy’u Burundi.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Major Willy Ngoma yavuze ko kugaragaza aba basirikare ubundi badakwiye kubikora ariko impamvu babikora ari uko baba bagira ngo babigaragarize amahanga ko hari ubufatanye bwa Congo n’u Burundi mu kurwanya uyu mutwe.

Yagize ati: “Tugiye kubereka abafatiwe ku rugamba, hari ubufatanye bwa Leta ya Congo n’iy’u Burundi turimo kurwana n’ihuriro rigari ririmo ingabo za Guverinoma ya Congo n’iy’u Burundi, mu gihe kubona abari mu mutwe wa FDL, Abanyatura ndetse n’abari mu ngabo z’u Burundi”.

Twebwe nka M23 tunyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu, ubundi ntabwo twashoboraga kuberekana ariko tubikoze kugira ngo abantu bamenye ndetse Isi yose ibibone, turagaragaza ibibaranga byose kugira ngo Isi imenye ikibazo nyirizina gihari”.

Mu bo M23 yagaragaje harimo abasirikare bambaye imyenda ya FARDC bavuga ko bari mu gisirikare cy’u Burundi bakaza kwoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babwirwa ko bagiye kurwana n’Abanyarwanda icyakora bagahamya ko bagezeyo nta munyarwanda bahasanze.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari mu Burundi batwambika imyambaro ya FARDC, twari abantu 50 batwuriza indege dufata intwaro za FARDC tugeze i Goma, batubwiye ko tugiye kujya i Kilorirwe kurwanya Abanyarwanda, gusa tugezeyo twasanze nta Banyarwanda bahari ari Abakongomani”.

Uretse aba basirikare b’Abarundi batatu, M23 kandi yanerekanye abarwanyi yafashe barimo ab’umutwe wa  Wazalendo babiri n’abandi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aba barimo uvuga ko yawinjiyemo afite imyaka 15.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54