M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu cyavuyeho indege yarashe Kalehe 

M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu cyavuyeho indege yarashe Kalehe 

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryamaze gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu bilometero 25 uturutse i Bukavu werekeza mu Majyaruguru. 

Bivugwa ko icyo kibuga cy’indege ari cyo cyifashishijwe n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu kugaba ibitero by’amamombe mu gace ka Kalehe gaherereye mu bilometero 30 uvuye kuri cyo. 

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko nk’uko babyiyemeje, iteka bagomba gukuraho inzitizi zose ku mutekano. 

Ati: “Ikibuga cy’Indege cya Kavumu cyari giteje akaga ku baturage b’abasivile mu bice byamaze kubohorwa ndetse no ku birindiro byacu. Guhera ubu, Kavumu n’inkengero zayo haragenzurwa na AFC/M23.”

M23 yavuze ko yamaze kwigarurira ako gace  nyuma yo kwigarurira n’utundi duce turimo  Kabamba na Katana two muri Teritwari ya Kabale.

Lawrence Kanyuka yagaragaje ko gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu bwari uburyo bwo kwirukana umwanzi mu rwego rwo kwirwanaho.

Ku wa 13 Gashyantare, Kanyuka yari yatangaje ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 yarashe mu bice bituwe cyane muri Kalehe, ikica abasivili 10, abandi 25 bagakomereka.

AFC/M23 yasobanuye ko uretse abantu bahasize ubuzima abandi bagakomereka, ibyo bisasu byasenye amashuri, amavuriro, imihanda, insengero n’ibindi bikorwa remezo. 

Ubuyobozi bw’iryo huriro bishimangira ko bwafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kumva ugutakamba kw’abaturage bakeneye ubutabera. 

Ikibuga cy’Indege cya Kavumu ni cyo bikekwa ko cyavuyeho indege yaroshye ibisasu i Kalehe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14