Lynda witabiriye Miss Rwanda yatangaje amatariki y’ubukwe bwe

Lynda witabiriye Miss Rwanda yatangaje amatariki y’ubukwe bwe

Nkusi Lynda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akanamenyekana cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nka Lynda Priya yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Irenge Christian, agaragaza ko  bategereje igihe kirekire uwo munsi.

Aba bombi batangaje itariki nyuma y’igihe gito uyu musore yambitse  uyu mukobwa impeta imusaba ko yazamubere umugore mu birori byabaye tariki 10 Ukwakira 2025 biza gukurikirwa n’umuhango wo gufata irembo wabaye tariki 27 Ukwakira 2025.

Akoresheje imbuga nkoranyambaga ze Lynda Priya  yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we ayiherekeresha amagambo agaragaraza ko bari bategereje igihe kirekire.

Yanditse ati : “Tugiye gushyingiranwa, 08 Gashyantare 2026, twabayeho ubuzima bwacu bwose tubitegereje none igihe kiregereje. Mubike iyo tariki, umukwe n’umugeni b’umwaka 2026 barabatumiye.”

Bivugwa ko aba bombi bamenyanye mu 2023, nyuma y’uko Lynda yari amaze gutandukana n’umunyarwenya uzwi nka Zaba Missed Call bari bamaze igihe bakundana ndetse bakinanaga Filime banyuzaga ku muyoboro wa YouTube.

Ubusanzwe Lynda Priya yitwa Nkusi Lynda akaba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021 na 2022 gusa yavuzwe cyane nyuma yo kwikura muri iryo rushanwa ubwo ryari ririmbanyije.

Nkusi Lynda na Irenge bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo mu 2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42