Lynda Priya yasazwe n’amarangamutima yo gusezerana mu mategeko

Lynda Priya yasazwe n’amarangamutima yo gusezerana mu mategeko

Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwanda, yagaragaje ko yishimiye intambwe urukundo rwe na Irenge rugezeho nyuma yo kuba babashyingiranywe mu mategeko.

Nyuma y’uko aba bombi basezeranye mu mategeko ku wa Kane tariki 18 Ukubozaba 2025, yagaragaje ko imyiteguro yo kubana akaramata ikomeje.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, Linda yasangije abamukurikira amafoto atandukanye barimo kurahira bombi n’umukunzi we ayaherekeresha amagambo agaragaza amarangamutima y’ibyishimo.

Yanditse ati: “Urupapuro rwa gatatu rurafungutse, nashyingiranywe mu mategeko n’inshuti yanjye magara.”

Linda na Irenge basezeranye mu mategeko nyuma y’uko baherukaga gutangaza itariki y’ubukwe bwabo na bwo babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Imyiteguro ku mpande zombi irarimbanyije kuko ubukwe buteganywa kuzaba tariki 08 Gashyantare 2026.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda kuri aba bombi wabereye mu Murenge wa Kimihurura tariki 18 Ukuboza 2025, barafashe umwanzuro wo gushyingiranwa tariki 10 Ukwakira 2025.

Icyo gihe ni bwo Irenge yambikatse impeta y’urudashira Linda, amusaba ko bashyingiranwa undi na we ntiyazuza aramwemerera.

Irenge na Linda bagiye kubana nyuma y’imyaka ibiri bafitanye umubano kuko amakuru ahari avuga ko bamenyanye mu 2023, biza gufata isura nyuma y’umuhango wo gufata irembo wabaye tariki 27 Ukwakira 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35