Lt. Gen. Doumbouya yashimye icyizere u Rwanda rwagiriye Guinea

Lt. Gen. Doumbouya yashimye icyizere u Rwanda rwagiriye Guinea

Perezida wa Guinea-Conakry Lt. Gen. Mamadi Doumbouya, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abanyarwanda bose ku bw’icyizere bagiriye Guverinoma y’icyo gihugu bakaba bakomeje kugaragaza ubushake bwo kurushaho kwagura ubutwererane.

Yavuze ko by’umwihariko Perezida Kagame yagiriye icyizere Guverinoma ya Guinea ubwo bahuraga bwa mbere mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu mu mezi icyenda ashize.

Yavuze ko muri Mata 2023 yishimiye kwakira Perezida Kagame, agaragaza ko uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda rushingiye ku bushake bwo guharanira kurushaho gusigasira umubano hagati y’ibihugu byombi no gukomeza umurunga w’ubushuti, ubuvandimwe n’ubutwererane bushingiye ku iterambere ry’Afurika.

Yagize ati: “Nagira ngo nongere nshimangire ubushake bwo gukorana namwe nyakubahwa Perezida kubera ko mwatugiriye icyizere, kandi uri umwe mu baperezida ba mbere badusuye mu gihugu cyacu. Mu kutugirira icyizere bivuze ko mwizeye ibyo dukora, mbikuye ku mutima ntekereza ko mutibeshye.”

Yakomeje yizeza ko Guinea izakora ibishoboka byose mu kurushaho kwimakaza ubutwererane busanzwe buzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi.

Inzego yashimangiye ko ubutwererane buzarushaho kwiyongera harimo urw’ikoranabuhanga n’isakazamakuru, mu rwego rw’iterambere ry’ibikorwa remezo na taransiporo by’umwihariko, urwa dipolomasi n’izindi.

Yashimiye u Rwanda kuba rwarakoze ibihoboka byose hagafungurwa Ambasade ya Guinea i Kigali yizeza no gufasha mu bishoboka byose Ambasaderi w’u Rwanda i Conakry, we n’Umuryango Nyarwanda muri icyo gihugu bagakomeza kwisanga.

Ati: “Tugiye gukora nk’ibyo i Conakry, ubushize nabwiye Ambasaderi wanyu ko ari imuhira. Kubera ko kuri twebwe Kigali na Conakry ni urugo rumwe. Nagira ngo mu izina rya Guverinoma yanjye ndetse n’abaturage ba Guinea, mbashimire nanone n’abaturage b’u Rwanda kuba mutwitezeho byinshi by’umwihariko n’icyizere mwatugiriye tugihura bwa mbere.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi yagiranye ibiganiro bitanga umusaruro na Perezida Lt. Gen. Doumbouya, ashimangira ko ibyo u Rwanda na Guinea bishaka kugeraho ari uburumbuke, amahoro n’umutekano ku baturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Kugeza ubu umubano wacu mwiza watangiye gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye, hari n’amasezerano menshi yamaze gusinywa. Nanone kandi dukomeje kugenzura amahirwe mu ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari. Twishimiye gukorana na Guinea mu kuyisangiza bimwe mu bisubizo twishatsemo no gukomeza guhererekanya ubunararibonye.”

Yashoimangiye ko kugira abahagarariye ibihugu byombi muri Kigali na Conakry, bizakomeza guhuza abaturage b’u Rwanda n’aba Conakry, bakagira byinshi bigishanya kandi bakanaruhaho kongera ubufatanye mu guharanira iterambere ry’ibihugu byabo n’iry’Afurika muri ursange.

Yibukije ko kuba nta n’umwe usonewe ku byago byugarije Isi bituma abayituye bakwiye kwimakaza ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo barushaho gukorana bya hafi.

Ati: “Dufite ibisabwa byose mu by’ukuri, igisigaye ni ukubicunga neza. Nsoza rero Bwana Perezida, ndagushimira imbaraga ukomeje gushyira mu kwihutisha inzibacyuho ya Guinea uguma mu nzira y’amahoro n’iterambere.”

Yamwijeje gukomeza gukorana na we amiwbutsa ko hari byinshi u Rwanda na Guinea byahererekanya kandi amwifuriza gukomeza kuryoherwa n’uruzinduko rwe mu Rwanda.

Uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rwatangiye ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama rukazasoza kuri uyu wa Gatandatu ku ya 27 Mutarama 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50