London: Batanu barimo abana batatu bakongokeye mu nzu

London: Batanu barimo abana batatu bakongokeye mu nzu

Abantu batanu barimo abana batatu bikekwa ko ari abo mu muryango umwe bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu babagamo iherereye   mu burengerazuba bwa London.

Polisi ivuga ko kuri uyu wa Mbere iperereza rigikomeje ngo barebe icyateye uyu muriro nubwo umwe mu bapfuye akomeje kuburirwa irengero.

News Sky yatangaje ko imashini icumi zizimya umuriro n’abashinzwe kuzimya umuriro bagera kuri 70 bahamagariwe kuwuhosha, ariko batinda gutanga ubutabazi mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Igorofa ryo hasi n’amagorofa ya mbere y’inzu yo hagati yarasenyutse kandi igice cy’igisenge nacyo cyarangiritse, mu gihe abari bafite ibintu hafi aho babyimuye mu rwego rwo kwirinda.

Batanu bari mu igorofa rya mbere ry’inyubako ni bo bapfuye naho abandi babiri bari mu rindi gorofa umwe yajyanwe kwa muganga yakomeretse bidakabije.

Umuyobozi mukuru wa Polisi Sean Wilson yabwiye abanyamakuru ko iyi nkuru iteye agahinda.

Ati: “Mu by’ukuri ni ibintu biteye ubwoba. Gutakaza ubuzima bw’abantu benshi bizatera umubabaro udasanzwe umuryango n’inshuti, ndetse n’abaturage, bose. Turakomeza gukorana n’izindi nzego mu iperereza kugira ngo turebe icyabiteye”

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52