London: Batanu barimo abana batatu bakongokeye mu nzu

London: Batanu barimo abana batatu bakongokeye mu nzu

Abantu batanu barimo abana batatu bikekwa ko ari abo mu muryango umwe bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu babagamo iherereye   mu burengerazuba bwa London.

Polisi ivuga ko kuri uyu wa Mbere iperereza rigikomeje ngo barebe icyateye uyu muriro nubwo umwe mu bapfuye akomeje kuburirwa irengero.

News Sky yatangaje ko imashini icumi zizimya umuriro n’abashinzwe kuzimya umuriro bagera kuri 70 bahamagariwe kuwuhosha, ariko batinda gutanga ubutabazi mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Igorofa ryo hasi n’amagorofa ya mbere y’inzu yo hagati yarasenyutse kandi igice cy’igisenge nacyo cyarangiritse, mu gihe abari bafite ibintu hafi aho babyimuye mu rwego rwo kwirinda.

Batanu bari mu igorofa rya mbere ry’inyubako ni bo bapfuye naho abandi babiri bari mu rindi gorofa umwe yajyanwe kwa muganga yakomeretse bidakabije.

Umuyobozi mukuru wa Polisi Sean Wilson yabwiye abanyamakuru ko iyi nkuru iteye agahinda.

Ati: “Mu by’ukuri ni ibintu biteye ubwoba. Gutakaza ubuzima bw’abantu benshi bizatera umubabaro udasanzwe umuryango n’inshuti, ndetse n’abaturage, bose. Turakomeza gukorana n’izindi nzego mu iperereza kugira ngo turebe icyabiteye”

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54