Litiro ya Lisansi yiyongereyeho 183 Frw iya Mazutu 170 Frw

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kimaze gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli.

Itangazo rya RURA rigaragaza ko igiciro cya Litiro ya Lisansi cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,822 kivuye ku 1,639.

Bivuze ko Litiro ya Lisansi yiyongereyeho amafaranga 183.

Ni mu gihe igiciro cya Litiro ya Mazutu ari 1,662 FRW cyivuye ku mafaranga y’u Rwanda 1,492.

Igiciro cya Litiro ya Mazutu kiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 170.

Ibiciro nk’ibi byaherukaga gutangazwa tariki 02 Kanama 2023.

Ibi biciro bishya biratangira gukurikizwa guhera ejo tariki ya 4 Ukwakira 2023.  

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42