Lilian Mbabazi yatangaje urundi rwibutso afite kuri Radio babyaranye

Lilian Mbabazi yatangaje urundi rwibutso afite kuri Radio babyaranye

Umuhanzi wakanyujijeho mu muziki wa Uganda Lilian Mbabazi, avuga ko ari byinshi yibukiraho umuhanzi Mowzey Radio wari inshuti ye magara ndetse banabyaranye abana babiri ariko kimwe mu byingenzi amuzirikanaho ari uko ariwe wamwigishije ikigande.

Uyu muhanzikazi uri mu bagize itsinda ryakanyujijeho muri Afurika y’i Burasirazuba ryitwa Blue3, avuga ko ubushuti bwe na Radio bwatangiye kera kandi bukamusunikira kumenya ikigande.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, Mbabazi ukomoka mu Rwanda yavuze ko kimwe mu byo yigiye ku muhanzi Radio harimo uruimi rw’Ikigande.

Yagize ati: “Ni byinshi mwibukiraho kuko ni inshuti twamenyanye cyera tutaraba n’ibyamamare, ariko kimwe mu byo muzirikanaho n’uko ariwe watumye menya kuvuga Ikigande kuko njyewe navugaga icyongereza gusa.”

Akomeza avuga ko kumenyana kwabo bitatangiriye mu muziki ahubwo bahuriye mu mashuri yisumbuye, bakaza kongera guhura muri Kaminuza ya Makerere aho bigaga Community Physiology.

Ati: “Twahuriye ku ishuri twiga mu y’isumbuye, dutangira kwitanaho nk’inshuti twongera guhurira muri kaminuza, nyuma tunahuzwa na Jackie Chandiru, biza kurangira tunahuriye mu mumuziki.”

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko kubyarana na Radio bitari mu byo bari barateganyije icyakora bari bafitanye umubano wihariye ari na wo wabagejeje ku kubayarana abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

Mu byo Mbabazi yafashijwe na Mowzay Radio kandi harimo no kuba yaranamufashije kwinjira mu muziki neza bigatuma amenyekana ndetse akanakundwa.

Uretse kuba bari bafite byinshi byabahuzaga nko kuba bariganye, barakundanye n’ibindi Mbabazi yanakoranye indirimbo yiswe ‘Am in Love’ n’itsinda rya Goodlife ryabarizwagamo Weasel na Radio.

Hashize imyakairindwi umuhanzi Mozay Radio yitabye Imana kuko inkuru y’urupfu rwe yatangajwe tariki 1 Gashyantare 2018, aguye mu bitaro bya Case Hospital i Kampala, azize ibikomere byatewe n’inkoni yakubitiwe mu kabari kitwa De Bar i Entebbe. 

Akaba yarasize abana batatu barimo babiri yabyaranye na Lilian Mbabazi n’undi umwe yabyaranye n’undi mugore.

Lilian Mbabazi avuga ko nyuma yo kubyara Radio ariwe wamuteye imbaraga zo kugaruka mu muziki
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35