Libye: Loni na OMS bahangayikishijwe n’indwara zakomoka ku myuzure

Nyuma y’icyumweru hibasiwe n’imyuzure ikabije yatewe n’umuyaga Daniel, i Derna, mu burasirazuba bwa Libye, imibiri myinshi iracyaryamye munsi y’ibisigazwa. 

Iki kibazo cyerekana ko kibangamiye isuku, Imiryango y’Umuryango w’Abibumbye iragerageza gukumira ikwirakwizwa ry’indwara.

Umuryango w’Abibumbye ufite ubwoba ko amazi azandura kandi bigatera ikibazo kindi cyateza ingaruka ziremereye mu karere.

Mu itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutera inkunga muri Libye (UNManul) yasobanuye ko amakipe yaturutse mu bigo icyenda by’Umuryango w’Abibumbye yari ahari ku butaka bwa Derna no mu yindi mijyi yo mu burasirazuba bwa Libye kugira ngo atange ubufasha. 

Loni yagize iti: “Abayobozi b’Inzego z’ibanze, ibigo bishinzwe imfashanyo hamwe n’itsinda ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bose bahangayikishijwe n’ingaruka zo kuba habaho kwandura indwara, binatewe n’amazi yanduye ndetse n’isuku nke.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryatanze ibikoresho by’ubuvuzi byihutirwa byahawe ibigo nderabuzima kugira ngo bifashe abantu 15.000 mu mezi atatu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) irakwirakwiza ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze, birimo ibiringiti, amabati, ibikoresho byo guteka, imiryango 6.200 yimuwe i Derna na Benghazi, umujyi munini mu burasirazuba bwa Libye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ryatanze ibiryo byahawe ingo zirenga 5.000 naho toni 28 z’ibikoresho byo kwa muganga byoherejwe n’indege yakiriwe na OMS.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42