Liberiya: Boakai yarahiriye kuba Perezida nyuma yo gutsinda Weah

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 22, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa Mbere, Joseph Boakai yarahiriye kuba Perezida wa Liberiya nyuma yo guhigika mu matora uwahoze ari Perezida   George Weah.

Aljazeera yatangaje ko Baokai w’imyaka 79 yatsinze Weah   mu matora yo mu Gushyingo ku majwi 50.64% mu gihe Weah yagize 49.36%.

Akaba yarahiriye manda y’imyaka itandatu mu muhango wabereye mu Nteko ishinga Amategeko.

Boakai afite uburambe bw’imyaka 40 muri politiki, yanabaye Visi Perezida kuva 2006 kugeza 2018.

Amatora yo mu Gushyingo yabaye mu mahoro nubwo iki gihugu cyagiye kigaragaramo ihirikwa ry’ubutegetsi.

Liberia ituwe na miliyoni 5 z’abaturage kandi yaranzwe na ruswa, ubukene bukabije, ndetse no kudatanga ubutabera.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 22, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE