Kwita Izina: Bacary Sagna wakiniye Arsenal yageze mu Rwanda

Kwita Izina: Bacary Sagna wakiniye Arsenal yageze mu Rwanda

Bacary Sagna, Umufaransa ufite inkomoko muri Senegale, wakiniye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yageze mu Rwanda kuri uyu wa 03 Nzeri 2025, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi.

Sagna ageze mu Rwanda ahasanga mugenzi we Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, na we ari mu byamamare bizitabira umuhango wo Kwita Izina ingagi.

Imirimo yo kwitegura ibirori byo Kwita Izina ingagi 40 igeze ku kigero cya 90%. Ni mu gihe uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025 mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibirori byo Kwita Izina ingagi ku nshuro ya 20, bizitabirwa n’ibyamamare muri muzika, abakanyujijeho muri ruhago, abavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye.

Umuhango wo Kwita amazina abana b’ingagi watangiye mu 2005, waherukaga kuba mu 2023 ubwo abana 23 bahabwaga amazina.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 abana b’ingagi 18 bagombaga kwitwa amazina, ariko uyu muhango usubikwa kubera icyorezo cya Marburg.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48