Kwibumbira mu makoperative byatinyuye abagore biteza imbere

Kwibumbira mu makoperative byatinyuye abagore biteza imbere
Abagore bagaragara ku bwinshi mu makoperative kandi yababereye imbarutso y'iterambere (Foto Nyiraneza J.)

Kwibumbira mu makoperative ni imwe mu nzira yihutisha iterambere muri rusange, ariko by’umwihariko abategarugori bahamya ko koperative ari umuyoboro mwiza wabakuye mu bwigunge, baritinyuka ndetse barajijuka maze biteza imbere.

Mujawayezu Scolastique umunyamuryango wa Koperative Abateraninkunga Sholi, yo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga avuga ko umugore ari ingenzi mu iterambere. Abishingira kuba iyo koperative yabo yaratangijwe n’abagore gusa.

Ati: “Abateraninkunga Sholi ni koperative yashinzwe n’abagore 30 ryari itsinda nyuma abo bagore bahatanye no gushaka ubuzima gatozi riza kuba koperative. Ujya gutera uburezi arabwibanza, uje ukagera iwanjye amaso yakwihera, mbere nari ntuye ahantu mu kitumvigoma, ibikeri byaragongaga nanjye nkagira ubwoba. Ariko aho ngereye muri Koperative Abateraninkunga Sholi ndiyubakiye mfite inzu nziza ku mudugudu ifite ibintu byose”.

Icya kabiri koperative yagiye ituzamura muri byinshi cyane, ubu ndi n’umucuruzi ndikorera ku giti cyanjye. [….] Uyu munsi kandi uwo wabaza wese yakubwira imihigo  koperative yagize ku buzima bwe.

Yagize ati: “Iwacu buri mugore wese yorojwe itungo rigufi, udafite ihene afite ingurube. Buri mugore iwacu hariya turimo turahererekanya inka, ziri mu bwishingizi, ku buryo ntawikanga kuko bwa bwishingizi burishyura.  Dufite gahunda ya Gira amata munyamuryango turimo korozanya inka, muri iki gihe gishize visi meya yadutangirije igikorwa cyo guha abanyamuryango bose sima. Mu myaka 3 ikizajya kikubwira umunyamuryango ni uko ntawuzaba usanga akirwana n’umukunguku no gutera amazi”.

Mukankusi Alphonsine umunyamuryango wa koperative IABM yatangarije Imvaho Nshya ko amakoperative yagize akamaro cyane cyane ku bagore n’abakobwa  kuko byabahaye ijambo, abagore ni bo amakopera yagiriye akamaro cyane mbere y’abandi.

Yakomeje avuga ko amakoperative yatumye abagore bitinyuka, bagasohoka mu ngo, bagakorera hamwe bakiteza imbere.

Yashishikarije abantu kwitabira amakoperative kuko ari yo atuma abana bajya ku mashuri, bituma babona inguzanyo hagamijwe iterambrere ryabo n’Igihugu muri rusange.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ku munsi mpuzamahanga w’amakoperative na we yagaragaje ko amakoperative agira uruhare mu iterambere ashishikariza abayarimo by’umwihariko abayobozi bayo kuyacunga neza.

Yagize ati: “Koperative iyo zicunzwe neza zirunguka. Igihugu cyahizemo ko Abanyarwanda bakorera hamwe, mu bumwe bashyize hamwe kandi biteza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza. Amakoperative agira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) ndetse na gahunda y’igihugu y’icyerekezo 2050”.

Yasabye abayobozi b’amakoperative kongera umubare w’abanyamuryango kugira ngo bifashe Abanyarwanda  benshi gutera mbere.

Mujawayezu Scolastique ahamya ko koperative yateje imbere abari n’abategarugori by’umwihariko(Foto Nyiraneza J.)
Amakoperative akora ibintu bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi (Foto Nyiraneza J.)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14