“Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni igihango si umuhango”

“Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni igihango si umuhango”

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard yavuze ko kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihango atari umuhango.

Ni ubutumwa yanyujije kuri twitter uyu munsi ku wa 7 Mata 2022, aho yanakanguriye Abanyarwanda gusobanurira abato amateka hatabayeho kuyagoreka.

Yagize ati: “Kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni igihango si umuhango. Abakuru, abazi aya mateka, mu ngorane zose zaranze uru rugendo mbifurije gukomera no gukomezanya. Muze twese hamwe dusobanurire abato aya mateka tutayagoretse”.

Yashimiye  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na RPF Inkotanyi bahagaritse Jenoside, anenga abari bafite ububasha ariko ntibaburizemo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon Bamporiki Edouard yagize  ati: “Intwari ni iburizamo ibikorwa by’ubugwari, kuruta gushakira ubutwari mu majye yabaye uyarebera. Iyo abanyabubasha baburizamo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byari kubagira intwari, bikabarutira kwitirira ibigwari ubutwari. Mwarakoze Perezida Paul Kagame na RPF Inkotanyi”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène,  na we  yatanze ubutumwa ashima Inkotanyi zabohoye u Rwanda rukaba rutekanye.

Yagize  ati: “Hashize imyaka 28 twibuka Abatutsi barenga miliyoni batsembwe, twiyubaka, tunubaka u Rwanda bifuzaga kubamo. Nibaruhukire mu mahoro. Tubazirikane dushima Inkotanyi zabohoye u Rwanda rukaba rutekanye.”

Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, na we yagaragaje uburyo amahanga yatereranye u Rwanda, ariko nyuma y’imyaka 28 rukaba rwarahindukiye Isi ubuhamya bw’uko kwiyubaka, gukira ibikomere, ubumwe n’ubwiyunge mu nzego zose.

Guterres akaba yasabye abatuye Isi yose guhora bari maso no kwirinda kwibagirwa amahano yabaye mu bihe byashize kuko bishobora kuba imbarutso yo kongera kuyasubiramo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48