Kwibuka 30: Urubyiruko rwakoze mu nganzo rufasha Abanyarwanda kwibuka biyubaka

Kwibuka 30: Urubyiruko rwakoze mu nganzo rufasha Abanyarwanda kwibuka biyubaka

Buri tariki 7 Mata buri mwaka, u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  iki Cyumweru hakaba hatangijwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye bifitanye ubushut n’u Rwanda aho ibyinshi byanagize uruhare ntagereranywa mu kongera kwiyubaka mu myaka 30 ishize.  

Uretse imbwirwaruhame n’ubuhamya byatambutse muri iki gikorwa, hari n’abahanzi batandukanye bagiye basimburana mu ndirimbo zo kwibuka no gukomeza Abanyarwanda.

Imvaho Nshya yabateguriye uko ibihangano byasimburanywe muri icyo gikorwa ndetse n’ubutumwa byatangaga.

Mu bahanzi bahumurije u Rwanda n’Abanyarwanda harimo Alyn Sano na Nely Ngabo mu ndirimbo yitwa  Batuye Imitima Tugutuye, imaze imyaka ine igiye ahagaragara,  ikubiyemo amagambo ahumuriza u Rwanda, avuga ko nubwo abana barwo rwavukijwe batagaruka ukundi ariko batuye mu mitima y’abarutuye.

Mirasano na Bukuru baririmbye indirimbo Ibuka Ntuzibagirwe na Gato ya Nyiranyamibwa Suzana ndetse na Ihorere Rwanda ya Masamba Intore, yafatanyije n’abahanzi  batandukanye, izo ndirimbo zombi zitanga icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi ko imbere heza hategereje u Rwanda n’Abanyarwanda.

Abarimo Alyne Sano, Nel Ngabo, Mani Martin na Ruti Joel basubiyemo indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yitwa Urukundo, izwi nka “Murumve Twana Twanjye”, mu rwego rwo kwibutsa Abanyarwanda ko urukundo ari wo murage bagomba kubakiraho mu guhashya umwanzi.

Urubyiruko rutandukanye rw’ababyinnyi bagaragaje umukino werekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, ndetse n’uko ubuzima bwo kwiyubaka mu myaka 30 ishize bwagenze, bagaragaza ko ubu mu gihugu hari amahoro kandi Abanyarwanda bakataje mu iterambere.

Mu gusoza, Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda yashimiye abitabiriye n’abahanzi muri rusange, avuga ko kuba abahanzi bagaragaje uruhare rwabo ari icyemeza ko ubuzima bwagarutse mu gihugu.

Icyumweru cyo kwibuka cyatangijwe hacyanwa urumuri rw’icyizere, igikorwa cyakomereje kuri BK Arena ahari hateraniye abashyitsi baturutse hirya no hino mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14