Kung Fu Wushu: Umujyi wa Kigali witwaye neza muri shampiyona y’igihugu
Nyuma y’imikino y’amajonjora yabereye mu Ntara zose, ku Cyumweru taliki 06 Ugushyingo 2022 mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara habereye imikino ya nyuma muri shampiyona y’igihugu mu mukino njyarugamba wa Kung Fu Wushu “National Kung Fu Wushu Championship 2022”
Imikino ya nyuma yitabiriwe n’abakinnyi 72 barimo 66 mu bagabo na 6 mu cyiciro cy’abagore. Muri aba bakinnyi b’abagabo, 31 bahatanye mu kwiyereka “Taolu”, 35 bahatana mu kurwana “Sanda” naho mu bakobwa bahatanye mu kwiyereka.
Umujyi wa Kigali ni wo witwaye neza aho wegukanye imidali 16 harimo imidali 7 ya zahabu, 7 ya Feza n’indi ibiri y’Umuringa.
Intara y’Iburasirazuba ni yo yabaye iya kabiri aho yatwaye imidali 16 harimo 4 ya zahabu, 6 ya Feza n’indi 6 y’Umuringa.
Imikino ya nyuma ya shampiyona y’igihugu yakurikiranwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC”, Kajangwe Joseph n’abandi batandukanye.

Perezida w’ ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc yatangaje ko muri rusange imikino yo gusoza shampiyona y’igihugu yagenze neza.
Akomeza avuga ko amarushanwa yose yari ateganyijwe muri uyu mwaka yagenze neza bikaba bibaha icyizere ko n’umwaka utaha w’imikino uzagenda neza kurushaho.
Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC”, Kajangwe Joseph yatangaje ko kuba RKWF yarateguye shampiyona ku rwego rw’igihugu ikaba ikarangira neza ari ibintu bishimira kandi bituma bakomeza gukorana na bo no kubashyigikira.
Agaruka ku kibazo cy’ibikorwa remezo aho amwe mu mashyirahamwe y’imikino njyarugamba avuga ko bidahagije, Kajangwe Joseph yagize ati : “Ni byo birahari ariko ntibihagije n’ibihari bisaba ubushobozi kugira ngo habere ibikorwa, tuzaganira n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo turebe icyakorwa.”
Akomeza avuga ko muri gahunda Komite Olempike y’u Rwanda ifite harimo no kubaka inyubako izaba irimo n’inzu z’imikino inyuranye kugira ngo ibibazo nk’ibi bikemuke.
Mu mwaka utaha w’imikino wa 2023, muri RKWF bifuza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi abatoza n’abakinnyi ndetse no gushyira mu bikorwa umushinga bamaranye iminsi wo gutangiza umukino wa Kung Fu Wushu mu mashuri.








