Kugenzurwa cyane byasenye urukundo rwa Rema na Justine Skye

Kugenzurwa cyane byasenye urukundo rwa Rema na Justine Skye

Umuhanzi wo muri Nigeria Divine Ikubor, uzwi cyane nka Rema, yatangaje impamvu yatandukanye n’uwari umukunzi we Justine Skye, avuga ko yari umuntu ukunda kumugenzura no kumukoresha ibyo ashaka. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Korty EO, aho yavuze ko urukundo rwe n’uwahoze ari umukunzi we Justine Skye rwari rwiza ariko ko rwahoragamo imvururu n’amakimbirane ari na byo byatumye ruhagarara.

Yagize ati: “Urukundo rwacu rwari rwiza, ariko rwahoragamo amakimbirane kubera ko yahoraga angenzura bikabije. Hari igitututu Isi yose inshyiraho, mba numva ningera mu rugo ndiburuhuke, ariko iyo ugarutse mu rugo ugasanga na ho hari ikindi gitutu biba ari ibibazo; nahisemo ko duhagarika urukundo ngo ntuze.”

Uyu muhanzi yavuze ko hari igihe yatahaga avuye mu bikorwa byinshi bimushyiraho igitutu, agataha yizeye kubona amahoro no kuruhuka, ariko agasanga umukunzi we amwakiriza ibibazo n’amakimbirane. Rema avuga ko yaje gufata icyemezo cyo gutandukana na we nyuma yo kubona ko atagishoboye kwihanganira imyitwarire ye ndetse ko ataniteguye kongera gukundana mu bihe bya vuba ko ahubwo yiteguye gutuza agakora imiziki ye.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo kuva mu 2021 nyuma yo gukorana indirimbo Twisted Fantasy, hanyuma bongera kugaragara bari kumwe inshuro nyinshi mu 2023 na 2024, icyakora baza kunyuzamo igihe batuje batari kumwe kugeza ubwo Rema yatangaje icyo bapfuye.

Rema yahishuye ko atakiri mu rukundo na Justine Skye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25