Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Kubaho neza ufite ubumuga bwo kutabona bisaba gukoresha ubwonko cyane – RUB

Kubaho neza ufite ubumuga bwo kutabona bisaba gukoresha ubwonko cyane – RUB

Ubumwe nyarwanda bw’Abatabona mu Rwanda, RUB, uratangaza ko ukomeje guharanira ko ubudaheza buba mu byihutirwa kuko kubaho neza ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona bisaba gukoresha ubwonko cyane.

Ubudaheza bushyizwe mu byihutirwa, byagabanya ingaruka abantu bafite ubumuga bakomeje guhura nazo kuko ngo bakomeje kugorwa no kugenda mu bwisanzure bitewe n’uko bimwe mu bikorwa remezo nk’inzira ziyobora amazi cyangwa za ruhurura zidapfundikiye.

Ibi byagarutsweho n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na RUB kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe nyarwanda bw’Abatabona, Mugisha Jacques, agira ati: “Kugira ngo tubeho neza muri ubu buzima kandi tutabona, dusabwa gukoresha ubwonko cyane ndetse n’imbaraga z’umutima.

Ntacyo tuzageraho tutagiharaniye, ntibivuze ko tutazahura n’inzitizi cyane cyane zikomoka ku bataradusobanukirwa.”

Mugisha yibutsa abantu bafite ubumuga bwo kutabona ko kumenyekanisha inkoni yera nk’urugingo rwabo, guharanira ko iboneka byoroshye, ndetse no kugira agaciro ikwiye, biri uburenganzira bwabo atari impuhwe bagirirwa.

Ubumwe nyarwanda bw’Abatabona mu Rwanda, RUB, butangaje ibi mu gihe tariki 07 Ugushyingo 2025 hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ inkoni yera, ukazabera mu ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Ni mu gihe tariki 15 Ukwakira buri mwaka, Isi yose yahariye kuzirikana no kumenyekanisha akamaro k’inkoni yera, atari igikoresho cy’umutuzo cyangwa ubwigenge mu migendere y’umuntu utabona gusa, ahubwo ni n’ ikimenyetso cyo kwihangana, kwiyemeza, icyubahiro, n’uburenganzira bwo  kubaho udahezwa.

Santosh Kumar Rungta, Perezida w’ihuriro ry’abatabona ku Isi, yavuze ko ku munsi w’inkoni yera, haba hizihizwa kandi hazirikanwa imbaraga n’ubudaherenwa by’abatabona.

Agira ati: “Aha rero, ni bwo twongera kwiyemeza kurushaho kubaka Isi yubaha kandi igaha agaciro imiterere itandukanye.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Tubona birenza imboni’. Ubwo hizihizwa ku nshuro ya 17 umunsi ngarukamwaka w’inkoni yera, RUB isaba inzego za Leta, abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta gushingira ku bushake bwa politiki, bityo hagakorwa ibishoboka byose ahantu hari ibikorwa remezo cyane cyane ibiyobora amazi bigapfundikirwa.

Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe nyarwanda bw’Abatabona mu Rwanda, akomeza agira ati: “Hari uguteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, hongerwa ibikoresho byunganira abantu bafite ubumuga by’umwihariko abatabona.”

RUB isaba ko hanozwa kandi hagasakazwa amabwiriza ngenderwaho mu gukora no gutunganya imbuga (website) za Leta, iz’abikorera ndetse n’izimiryango itari iya Leta ku buryo bworohereza abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nyunganizi boroherwa no kugera ku makuru nta mbogamizi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 12
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 17
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 18
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 18
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21