Kubabaza amatungo mbere y’uko abagwa byangiza inyama-RICA

Kubabaza amatungo mbere y’uko abagwa byangiza inyama-RICA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) cyirihanangiriza ababaga amatungo kwirinda kuyababaza mbere y’uko abagwa kuko bigira ingaruka ku buziranenge bw’inyama ziyakomokaho.

Simbarikure Gaspard, Umuyobozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo muri RICA, avuga ko uko itungo rihohoterwa cyangwa uburyo ritwarwamo mbere y’uko ribagwa bigira ingaruka ku bwiza bw’inyama zirikomokaho.

Avuga ko ari byiza kubungabunga umutekano w’itungo rigiye kubagwa rikabanza gushyirwa mu mwanya mwiza wabugenewe, mu nzira zose rinyuramo mu gihe rigiye kubagwa.

Ati: “Gufata nabi amatungo bituma adatanga inyama nziza, bikagabanya ubuziranenge bwazo, biturutse ku binyabutabire byaje mu mubiriri waryo mu gihe yatwarwaga nabi. Ibi bikagira ingaruka ku musaruro w’inyama zikomoka ku mubiri wayo kuko ibi binyabutabire bizijyamo bitari ngombwa, kugabanyuka k’ubwiza bw’inyama bigira ingaruka ku gaciro kazo ndetse no ku buzima bw’uwaziriye”.

Muri iki gihe amatungo aracyafatwa nabi mu gihe ajyanywe ku mabagiro.

Umubazi w’amatungo mu Karere ka Gakenke, Mvunabandi Alex na we avuga ko izi mbogamizi bagihura na zo mu gihe amatungo ajyanwa ku mabagiro kuko “Imodoka atwarwamo ba nyirazo batubahiriza amabwiriza abigenga.”

RICA ikangurira ababaga amatungo maremare ko nibura bajya babanza kuyashyira ahantu hatuje mbereho amasaha 24, naho inkoko n’andi magufi agaturishwa nibura mu gihe cy’amasaha 2 mbere yo kubagwa, mu rwego rwo kuyagabanyiriza ukutishimira uko yafashwe mu gihe agiye kubagwa, ndetse no kwirinda ibyago byaterwa n’inyama ziyakomokaho zangiritse.

RICA kandi ihamya ko usibye ibibazo byagera ku muntu wariye inyama zitujuje ubuziranenge kubera uko zabazwe, umuguzi afite uburenganzira bwo guhabwa inyama nziza zijyanye n’igiciro yaziguzeho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49