Koreya y’Epfo: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatewe icyuma

Koreya y’Epfo: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatewe icyuma

Polisi ya Koreya y’Epfo yatangaje ko Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Lee Jae-Myung, yatewe icyuma mu ijosi n’umugabo wari ucyitwaje.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko uyu mugabo  utamenyekanye, yagerageje kumwica ubwo yari mu ruzinduko mu Mujyi wa Busan uherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Koreya y’Epfo.

Lee w’imyaka 59 w’amavuko, ni Umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Akimara gukomeretswa yahise ajyanwa mu ndege mu Bitaro bya Seoul nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze i Busan.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ubwo Lee yari kumwe n’abanyamakuru ndetse n’abandi bantu nyuma yo gusura ikibuga cy’indege gishya i Busan.

Umupolisi mukuru wa Busan, Sohn Jae-Han, yavuze ko ibyabaye ari: “Igitero cy’iterabwoba kuri Lee kandi kibangamiye demokarasi,” ahamagarira abapolisi gukora iperereza ryihuse.

Ibiro bya Perezida wa Koreya byatangaje ko Perezida Yoon Suk Yeol Yagara yababajwe n’ibyakorewe Lee, anavuga ko ahangayikishijwe cyane n’ubuzima bwe.

Yategetse abayobozi gukora iperereza kuri icyo gitero, avuga ko ihohoterwa nk’iryo ritazihanganirwa.

Lee yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ya 2022 na Yoon ku gipimo cya 0.7%, ayo akaba ariyo majwi make cyane yanditswe mu mateka y’amatora ya Perezida wa Koreya y ‘Epfo.

Kuva yatsindwa, Lee yagiye anenga cyane Politiki ya Yoon. Umwaka ushize, Lee yakoze imyigaragambyo y’iminsi 24 agaya Yoon ko yananiwe gukemura ibibazo by’ubukungu ndetse n’ibibazo bya politiki bikigaragara hagati yabo na Koreya Ruguru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  2. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  3. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  4. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  5. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10