Koreya y’Epfo igiye gushyiraho itegeko ribuza kurya imbwa

Koreya y’Epfo igiye gushyiraho itegeko ribuza kurya imbwa

Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo ejo ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, yemeje umushinga w’itegeko ribuza kurya no kugurisha inyama z’imbwa.

Ibi bije bikuraho igikorwa kimaze ibinyejana kitavugwaho rumwe, bitewe n’uko abantu bashyigikiye imibereho myiza y’inyamaswa, barushaho kwiyongera.

Kurya inyama z’imbwa byigeze kubonwa nk’uburyo bwo kwongera ingufu mu bihe by’ubuhehere bw’impeshyi muri Koreya.

Ariko ibyo byagiye bigabanuka, bisigara mu bantu bamwe bakuze no muri za resitora zihariye, uko Abanyakoreya bagiye bafata imbwa nk’amatungo yo mu ngo, ari nako abanenga uburyo imbwa zicwamo, bagiye biyongera.

Impirimbanyi zivuga ko imbwa nyinshi zagiye zishyirwa ku mashanyarazi cyangwa zikamanikwa mu gihe cyo kuzica hashakwa inyama n’ubwo abazorora n’abazigurisha bavuga ko hari ibyagezweho mu kuzibanga hagendewe ku bumuntu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko abari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko, biyongereye ku buyobozi bwa Perezida Yoon Suk Yeol, ukunda inyamaswa.

Na we ubwe atunze imbwa 6 n’injangwe 8 afatanyije na madamu we Kim Keon Hee. Ni n’umwe mu bavugiye ahabona banenga kurya inyama z’imbwa.

Abatunze inyamaswa nabo bagiye biyongera uko imyaka igenda ishira.

Urugo rumwe muri enye z’abanyakoreya rwari rutunze imbwa mu mwaka wa 2022.

Ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 16% uhereye muri 2010, nk’uko imibare ya Guverinoma ibigaragaza.

Umushinga watanzwe n’ishyaka riri ku buyobozi, utarashyigikiwe cyane ku rundi ruhande, wemejwe ku buryo busesuye n’amajwi 208.

Babiri bifashe mu cyumba kimwe rukumbi cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko rivuga ko intego ari “Kurandura umuco wo kurya imbwa”.

Rizatangira kwubahirizwa nyuma y’imyaka itatu. Aborora imbwa kandi bakazibaga kugira ngo abantu bazirye, bazahanishwa igifungo kigera ku myaka 3 n’amande angana n’ibihumbi 22.800 by’amadolari.

Iryo tegeko ntirivuga igihano na kimwe k’ uzarya inyama z’imbwa ubwabyo.

Minisiteri y’ubuhinzi igereranya ko mu kwezi kwa kane muri 2022, abarozi bagera mu 1,100 boroye imbwa 570.000 zagombaga kugaburwa muri resitora 1,600.

Ishyirahamwe ry’abahinzi ryavuze ko guca inyama z’imbwa, bizagira ingaruka ku bahinzi 3,500 boroye imbwa miliyoni 1 n’ibihumbi 500 no kuri resitora 3,000.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17