Korali Ambassadors ikomeje ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30

Korali Ambassadors ikomeje ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30

Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, itangaza ko ikomeje ibikorwa biyiganisha mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa.

Muri urwo rugendo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaze mu murimo, Ambassadors irateganya gukora ibikorwa birimo isana mitima no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa korali Ambassadors, Muvunyi Reuben, mu butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko mu kwezi kwa 3 bazasura Ikigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera.

Korali Ambassadors of Christ izasura iki kigo nyuma y’aho mu minsi ishize yasuye abanyeshuri bo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Muvunyi avuga ko mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, bazatanga ubutuma bwiza bugamije guhindura imyumvire n’imitima y’abari n’abategarugori bahagororerwa.

Akomeza agira ati: “Na none mu kwezi kwa Mata tuzifatanya n’abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubahumuriza.

Ikindi duteganya muri gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ni ugusura abagororwa bari Mageragere kugira ngo nabo tubagezeho ubutumwa buhindura imitima bityo bigatuma barushaho kwiyegurira Imana no kugira ibyiringiro bizima bakazataha bafite indagaciro za kinyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Korali Ambassadors, Muvunyi, avuga ko ibi bikorwa byose Korali irimo gukora mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa, izabirangiza ku tariki 23 Kanama 2026 ari na bwo izizihiza iyi sabukuru imaze ikora umurimo wo gusana imitima binyuze mu ndirimbo z’Imana.

Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashinzwe mu 1995, itangizwa n’abaririmbyi batanu ariko kugeza ubu ibarizwamo abaririmbyi hafi 200.

Yamenyekanye mu ndirimbo z’isanamitima n’izuje ubutumwa buganisha abantu ku mwami Yesu, zirimo nka: Imirindi y’Uwiteka, Iwacu heza, Solange, Hoziana, Niwe Yesu, Wasi We n’izindi.

Abaririmbyi ba Korali Ambassadors bakomeje ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze mu ivugabutumwa
Abaririmbyi ba Ambassadors ubwo bari mu ivugabutumwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa
Muvunyi Reuben, Umuyobozi Mukuru wa Korali Ambassadors (Ibumoso) na Fred Mufulukye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Igororamuco

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35