Koga: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye irushanwa ry’Akarere ka 3 muri Tanzania
Ikipe y’u Rwanda mu mukino wo Koga iri i Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’akarere ka 3 “CANA Zone 3 Swimming Championship 2022”. Iri rushanwa rizatangira taliki 17 kugeza 20 Ugushyingo 2022.
Iri rushanwa ku ruhande rw’u Rwanda ryitabiriwe n’abakinnyi 5 aho bazahatana mu ntera ya metero 800 muri Pisine ndetse na metero ibihumbi 5 mu Kiyaga.
Aba bakinnyi ni Ishimwe Claudette (CS Karongi), Maniraguha Eloi (Mako Sharks SC), Iradukunda Eric (CS Karongi), Dusabe Claude (CS Karongi), Neema Clementine (CS Karongi). Iyi kipe ikaba itozwa na Niyomugabo Jackson.
Iri rushanwa ni inshuro ya 7 rigiye gukinwa mu gihe u Rwanda rumaze kuryitabira inshuro 4 ubu akaba ari inshuro ya 5 rwitabiriye.
Mbere yo guhaguruka mu Rwanda berekeza muri Tanzania mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo 2022, abakinnyi b’u Rwanda bagaragaje ko bagiye biteguye kwitwara neza.
Dusabe Claude yatangaje ko biteguye neza, intego bajyanye ari ukwitwara neza bakegukana umudali. Ati : « Hari abo tuzaba duhanganye ariko byose birashoboka kuko twese twitoreza mu mazi magari ».

Umutoza wajyanye n’iyi kipe, Niyomugabo Jackson wanabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu igihe kinini yatangaje ko bari bamaze iminsi bitegura intego bajyanye ari ukugerageza kwegukana umudali. Ati : «Dufite abakinnyi bakiri bato, icyizere kirahari cyo kwitwara neza».

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda « RSF », Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko basabye iyi kipe kuzitwara neza. Yakomeje avuga ko ari ikipe nziza kandi yiteguye bihagije igisigaye ari ukwitwara neza ndetse bakagira n’ubunaribonye mu marushanwa nk’aya yo mu biyaga.
Ati : «Urebye biteguye neza, gusa buri mukinnyi wese ajya mu irushanwa afite intego yo gutsinda, turabizi ko bazahura n’abandi ndetse bazakinira n’ahantu batari basanzwe bitoreza ariko turizera ko bizagenda neza ».

Ubusanzwe Akarere ka 3 « Zone 3 » mu mikino yo Koga kagizwe n’ibihugu 10 birimo u Rwanda, Uganda, Burundi, Sudani, Eritrea, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Kenya na Tanzania gusa iri rushanwa “CANA Zone 3 Swimming Championship 2022” biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu 7 ari byo u Rwanda, Uganda, Burundi, Sudani, Eritrea, Kenya na Tanzania.