Kigali: Abatunze inyubako zohereza imyanda muri ruhurura bagiye gukurikiranwa
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahishuye ko ubugenzuzi bukomeje gukorwa ku nyubako ziherereye mu bice bitandukanye, kugira ngo izizafatwa zohereza amazi yanduye n’indi myanda mu miferege no muri za ruhuruza zifungwe ndetse na ba nyirazo bakurikiranwe imbere y’amategeko.
Uwo muburo watanzwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Isuku (World Cleanup Day) muri Nyabugogo ahitwa Kumashyirahamwe mu Karere ka Nyarugenge.
Meya Dusengiyumva yabikomojeho nyuma y‘igaraje ryitwa ‘Parking Car Garage’ riherereye inyuma y’isoko rya Kijyambere rya Nyabugogo, mu Kagari k’Akabahizi, mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ryafunzwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026 nyuma y’uko bigaragaye ko ba nyiraryo bitwikiriye imvura yagwaga bagafungurira amazi yanduye muri ruhurura.
Yavuze ko kohereza amazi yanduye n’indi myanda muri ruhurura cyangwa mu miferege bitemewe kandi bihanwa n’amategeko, ati: “Hari igaraje riri hano twafunze, hari n’andi dushobora kuzafunga turimo turakora ubugenzuzi, n’iyi nzu ya hano haruguru twari twayifunze ariko n’izindi tuzasanga zikora ibyo tuzazifunga. Ariko noneho na ba nyiri inzu turaza kubakurikirana kuko ni ibyaha bihanirwa n’amategeko.”
Abagenda n’abakorera muri Nyabugogo bavuga ko imyanda yoherezwa muri ruhurura iteza ibibazo birimo n’umunuko ukabije, ndetse iyo myanda ikagira uruhare mu kwangiza ibindukikije.
Uwitwa Niyikiza Jean d’Amour yagize ati: “Twe twirirwa hano muri Nyabugogo twarumiwe, kuko iyo imvura iguye, ba nyiri ibikorwa hano baba babonye umwanya wo kohereza imyanda muri iyi ruhurura kandi iba inuka cyane ku buryo itubuza amahwemo.”
Uwamahoro Jeannette na we ati: “Icyemezo cyo kubakurikirana cyari cyaratinze ahubwo. Kubera ko iriya myanda bohereza muri ruhurura ishobora no guteza uburwayi abantu bagerwaho n’amazi ya ruhurura cyangwa bayakoresha.”
Isuku y’i Kigali irenze kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga
Uyu Munsi Mpuzamahanga w’Isuku, wizihijwe mu gihe Umujyi wa Kigali ubimburira imijyi ya Afurika mu kugira Isuku kubera ingamba zikomeye zafashwe na Leta n’umuco w’abaturage bawutuye badatezuka mu guharanira ko isuku igaragara ku mubiri, aho batuye, mu mihanda bagendamo hose hakarangwa n’umwuka mwiza ushingiye ku kubungabunga ibidukikije.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba Umujyi wa Kigali uhiga iyindi muri Afurika n’u Rwanda muri rusange rukaba ruri mu bihugu birangwa n’isuku ku Isi, asaba abaturage kutadohoka ngo basubire inyuma kuko isuku iri mu bigize Abanyarwanda.
Ati: “Murabizi ko ku Isi yose, Umujyi wa Kigali uri mu mijyi ya mbere ifite isuku. Igihugu cyacu na cyo kiri mu bihugu bya mbere bifite Isuku. Uwo mwanya rero tugomba kuwugumaho ndetse tukarushaho. Ni yo mpamvu tubasaba kugira ngo twese dukomeze tubigiremo uruhare. Icya mbere kwirinda kujugunya imyanda aho ubonye, nk’abaturage turabasaba ko niba unyweye amazi wijugunya agacupa k’amazi aho ubonye.”
Yakomeje asaba buri rugo kujya rugira uburyo bwiza bwo gukusanya imyanda no kuyirobanura, ati: “Ibyo ni byo tugomba gukora tukabyitoza, ni byo bidukwiriye kugira ngo ya suku dukomeze kuyibamo neza. Mu ngo zacu, aho dutuye ni ngombwa ko tugira uburyo bukwiye bwo gukusanya imyanda kandi tukagira uburyo bwo kuyitandukanya.”
Yibukije ko nta Munyakigali ukwiye kubaho adafite amasezerano n’ikigo kimutwarira imyanda kuko kutagirana amasezerano na byo ari byo bishobora gutuma imyanda ibabana myinshi ikaba yateza ibindi bibazo.
Ati: “Hari abantu rero kubera kutagira amasezerano, cyangwa kubyirengagiza, usanga bitwikiriye ijoro bakajugunya imyanda aho babonye. Ntabwo ari byo, ntabwo bidukwiye, kandi bihanwa n’amategeko kubera yuko twiyemeje gusigasira isuku yacu.”
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Isuku muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kuva ku Masahani Asukuye ukagera ku Mijyi Isukuye”, yibanda ku kugabanya no gukumira imyanda y’ibiribwa bijugunywa mu ngo, mu maguriro n’ahandi.
Umuryango w’Abibumbye urasaba ibihugu ku Isi kwimakaza ubukungu bwisubira (circular), hagamijwe kubyaza umusaruro imyanda ikaba yavamo ifumbire n’ibindi bikoresho birushaho gufasha gushyigikira iterambere rirambye ry’imijyi.

















