Koga: Abanyamuryango ba RSF bishimiye ibyakozwe mu mwaka wa 2022-2023

Koga: Abanyamuryango ba RSF bishimiye ibyakozwe mu mwaka wa 2022-2023

Ku wa Gatandatu, tariki 23 Ukuboza 2023 habaye inama y’Inteko Rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”.

Muri iyi nama abanyamuryango bagaragarijwe raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023  byaranzwe ahanini n’amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi ndetse n’amarushanwa ari ayabereye  imbere mu gihugu arimo imikino y’Akarere ka 3  ndetse no hanze y’igihugu.

Hagaragajwe kandi gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’imikino wa 2024 bizabimburirwa na shampiyona y’Isi izabera i Doha muri Qatar, tariki 10 kugeza 17 Gashyantare 2024. Hazaba kandi na shampiyona y’igihugu, imikino yo kwibuka, shampiyona y’Afurika, imikino y’Akarere ka 3, imikino Olempike n’ibindi bitandukanye.

Abanyamuryango ba RSF banagaragarijwe ishusho y’imikoreshereze y’umutungo   mu bikorwa by’umwaka wa 2022-2023.

Muri iyi nama kandi  hemejwe ko tariki 20 Mutarama 2024 hazaba Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ari yo izemeza igihe  hagomba kubera amatora ya Komite nyobozi nshya kuko iriho izasoza manda yayo tariki 26 Gashyantare 2024.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yashimiye abanyamuryango bitabiriye iyi nama anavuga ko bishimiye ibikorwa byakozwe mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 kuko babigizemo uruhare.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi umukino wo Koga urimo gutera imbere ariko bagifite imbogamizi cyane cyane ku makipe kuko nta bushobozi buhagije afite.

Girimbabazi avuga ko mu byo bateganya gushyiramo imbaraga harimo no guhura n’abayobozi b’amakipe kugira ngo babereke uruhare rwabo mu kuzamura uyu mukino bategura abakinnyi mu buryo bwiza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42